Perezida Nkurunziza yoherereje ubutumwa bwihariye mugenzi we Magufuli

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yoherereje ubutumwa bwihariye mugenzi we wa Tanzania, John Pombe Magufuli, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira akaba ari we washyikirije Perezida wa Tanzaniya ubwo butumwa ku munsi w’ejo nk’uko iyi Minisiteri yabitangaje.

Ibikubiye muri ubu butumwa ntabwo byatangajwe n’impande zombi, gusa Leta y’u Burundi n’iya Tanzania zisanzwe zifitanye umubano mwiza.

Uruzinduko Perezida Nkurunziza aherukamo mu mahanga mu 2017 yarukoreye i Ngara muri Tanzania aho yabonanye na mugenzi we Magufuli.

Mu kwezi kwa cyenda umuryango Amnesty International watangaje ko wabonye inyandiko y’ibanga y’ubwumvikane bw’ubutegetsi bw’u Burundi na Tanzania ku gucyura impunzi z’Abarundi ku ngufu.

Mu kwezi kwa cumi Tanzania yatangaje ko igomba gucyura impunzi z’Abarundi zibishaka n’izitabishaka zigasubira iwabo kuko hari amahoro.

Nyuma y’igitutu mpuzamahanga n’Umuryango w’Abibumbye Tanzania yaretse uyu mugambi, yemera ko impunzi zikomeza gutaha ku bushake bwazo.

Tanzania icumbikiye impunzi zirenga 200,000 z’Abarundi nyinshi zahunze imidugararo ya Politiki yabaye mu 2015.

Tanzania n’u Burundi bifatanya mu bikorwa binyuranye by’ubucuruzi no mu mubano mpuzamahanga.

Kuki Nkurunzizayoherereje ubutumwa bwihariye mugenzi we Magufuli?

U Burundi burasatira ibihe by’amatora y’umukuru w’igihugu, ibihe bushobora gukeneramo inkunga mu buryo butandukanye ku gihugu gituranyi.

Kugeza ubu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ntiriratanga umukandida uzarihagararira mu matora, ingingo itegerejwe cyane n’Abarundi ndetse n’abakurikira Politiki muri aka karere.

Kugisha inama umuturanyi w’inshuti kuri iyi ngingo bishobora kuba mu butumwa bwajyanywe n’ushinzwe ububanyi n’amahanga.

Ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’isi nka Amerika n’u Bwongereza bishinja ubutegetsi bw’u Burundi ibikorwa byo kubangamira uburenganzira bwa muntu, ibikorwa ubutegetsi buhakana.

Mu gihe bwitegura amatora, u Burundi ntabwo bubanye neza n’igihugu gituranyi cy’u Rwanda aho ubu havugwa igitero gikomeye cyibasiye ingabo z’u Burundi hafi y’umupaka n’u Rwanda.

Uruhande rw’u Burundi rwavuze ko abateye bavuye mu Rwanda, uruhande rw’u Rwanda rwarabihakanye.

Ubutumwa bwihariye bwa Perezida Petero Nkurunziza kuri mugenzi we Magufuli bushobora kuba bugaruka kuri imwe cyangwa zimwe muri izi ngingo zireba Politiki y’u Burundi muri iki gihe, cyangwa ibindi byihariye bitavuzwe.


Kuri Twitter yayo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yavuze ko Amb. Nibigira uyiyobora yashyikirije Perezida Magufuli ubutumwa bwihariye bwa Pierre Nkurunziza


Amb. Nibigira ashyikiriza Perezida Magufuli ubutumwa bwihariye bwa Pierre Nkurunziza

Irebere Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo