Perezida Nkurunziza yabujije abarundi kongera kuzana ibicuruzwa by’ibyo kurya mu Rwanda

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, akomeje kugaragaza ko bitari hafi aha kongera gucana uwaka, aho yongeye kubuza abaturage be kohereza ibicuruzwa by’ibyo kurya mu Rwanda.

Kwamamaza Abinyujije ku muvugizi we, Jean Claude Karerwa (uri kix ifoto), Perezida Nkurunziza yatangaje ko ibicuruzwa by’ibyo kurya bijya mu Rwanda bibujijwe kuzana gucuruzwa mu Rwanda.

Ni mu gihe Leta y’u Burundi ikomeza gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Burundi kuva mu 2015 nk’uko iyi nkuru dukesha UBMNews ikomeza ivuga.

Kubera ibyo birego bishinjwa u Rwanda nubwo rwo rutahwemye kubihakana, Perezida w’u Burundi yavuze ko Abarundi bashyira mu bikorwa iki cyemezo ndetse byumwihariko ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda abayobozi bagafata iya mbere mu kubahiriza iki cyemezo.

Kuri iki kijyanye n’ibyo kurya ngo byoherezwa mu Rwanda bivuye mu Burundi, umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, Karerwa, yavuze ko Abarundi bakwirinda gushora imyaka yabo mu Rwanda, n’ubwo u Rwanda rutunzwe cyane cyane n’ibyo kurya biva mu Burundi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Paul m Kuya 26-10-2018

Niba bavugako dutunzwe nibyokurya biva iburundi ngaho nibabireke turebeko murwanda Gaza icyorezo cyinzara.
Mbega akaga wee twatunzwe ryari nibyokurya biva iburundi?
Nakumiro pe.

Mwene Gitare Kuya 26-10-2018

Abo bavandimwe nabo ibiryo byabo ntibibahagije. ngo barasagurira Rwanda.
Nibagumane ibiryo byabo ntabwo ari imfashanyo bafashishaga abanyarwanda. kuko abanyarwanda dufise iboryo nibaze tubahe bajye!!

Claude Kuya 26-10-2018

N’ubwo ntazi ibivayo aho mu Burundi ariko natwe hari ibyajyagayo.

Mu rwego two guturana neza Abadiplomates b’u Burundi n’u Rwanda bagombye kwegerana bakaganira bigakemuka.

Njyewe ndabona k’uruhande rumwe cyangwa urundi ntihabura igihombo.

Tuvuge ko I Burundi haturuka imbuto ziribwa nk’amaronji,imyembe,amapapayi (kandi nibyo) iryo ryari isoko abarundi bavanagamo amanyarwanda bavunja iwabo ifaranga ryabo bagatera imbere iryo bararihombye natwe duhombye za mbuto.

Ubu hari ugiye kwihandagaza ngo tuzazivana ahandi nyamara I Burundi hari hafi kandi nibo bazizanaga (tutarushye icyo mucyumve) ndetse ku giciro gito.

Ubu hagiye kubaho crises y’izo mbuto ndetse iziva ahandi zihende cyane kandi n’ubusanzwe twifitiye(abenshi) ikibazo cya cash.

U Burundi natwe twajyaga dutwarayo ibirayi,Ubutunguru n’ubunyobwa ubwo natwe barabibura ubwo ni igihombo (Ku bacuruzi bacu ni igihombo Ku babo n’abaturage.)

Aha ni uguhimana nawe wihima.

Ubuyobozi bwacu (Ku mpande zombi Rwanda na Burundi) babyigeho twe abaturage twifuza guhahirana nta ruhande rwihagarayeho.

Umuturanyi n’ubwo yaba umukene ukaba umutunze nawe ntajya abura akamaro.

Ikindi umucuruzi afashe icyemezo cyo kutongera gufungura iduka rye yaba yibwira ngo ahemukiye umuguzi ariko nawe ntaba yiretse kuko ibyo acuruza ntiyabirya ngo abimare bitarangirika.

Abaturanyi ,abacuruzi n’abaguzi burya bairana isano bita " win win","gagnant gagbant!!!

Murakoze.

Kenn g Kuya 26-10-2018

Ese koko abanyarwanda batunzwe nibyokurya biva mu burundi mumbabarire mumbwire

Kenn g Kuya 26-10-2018

Ese koko abanyarwanda batunzwe nibyokurya biva mu burundi mumbabarire mumbwire