Perezida Nkurunziza wayoboraga u Burundi yapfuye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Kamena 2020, Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida Pierre Nkurunziza wayoboraga iki gihugu yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, akaba yishwe no guhagarara k’umutima.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza ku wa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.

Itangazo ryakomeje rivuga ko ku cyumweru Nkurunziza yasaga n’uworohewe ndetse aganira n’abari bamuri hafi ariko mu buryo butunguranye cyane mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwahindutse cyane umutima ugahagarara.

Itangazo rya Guverinoma y’u Burundi ryemeza urupfu rwe

Itsinda ry’abaganga batandukanye ryakoze ibishoboka byose amasaha menshi ariko ntibyagira icyo bitanga.

Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Burundi yihanganishije cyane abaturage b’u Burundi muri rusange n’umuryango wa Nkurunziza by’umwihariko. U Burundi butakaje umwana w’agaciro w’igihugu, Perezida wa Repubulika n’umuyobozi w’ikirenga wo gukunda igihugu”.

Guverinoma y’u Burundi yasabye abaturage kudacikamo igikuba ahubwo bagaherekeza uwari Perezida wabo n’amasengesho menshi nk’uko yabaye urugero mu Barundi bose ndetse no mu bemera kandi buhaba Imana. Yatangaje kandi icyunamo cy’iminsi irindwi guhera uyu munsi.

Urupfu rwa Perezida NKURUNZIZA rutangajwe nyuma y’iminsi mike hari amakuru avuga ko yaba arwaye icyorezo cya COVID-19 kandi ko umugore we amaze iminsi yivuriza icyo cyorezo muri Kenya aho yagiye ku wa ku wa 28 Gicurasi 2020, gusa Guverinoma y’u Burundi ikavuga ko Petero NKURUNZIZA w’imyaka 55 yazize umutima.

Mu Burundi hakomeje kugaragara abanduye iyo ndwara, ariko ubuyobozi bwahisemo kuyifata nk’indwara isanzwe, ku buryo badakozwa ingamba zo kuyirinda nko kwambara udupfukamunwa no kwirinda ibikorwa bihuza abantu benshi.

Hamaze iminsi kandi hari ibiterane byo gushimira Imana, nyuma y’uko umukandida w’ishyaka CNDD FDD, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, aherutse gutorerwa kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi, mu matora yabaye ku wa 20 Gicurasi.

Byari biteganyijwe ko muri Kanama 2020 aribwo Pierre Nkurunziza azahererekanya ububasha na Gen Maj Evariste NDAYISHIMIYE watsinze amatora.

Nkurunziza ni muntu ki?

Pierre Nkurunziza wari ufite imyaka 55, ise yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, yicwa mu bwicanyi bwo mu 1972, we arokoka ubwicanyi bwo mu 1993, icyo gihe akaba yari umwalimu muri Kaminuza y’u Burundi, nyuma aza kwinjira mu nyeshamba zitwa FDD zaje kuba CNDD.

Mu 2003 izi nyeshamba zasinyanye na Leta amasezerano y’amahoro ya Arusha yumvikanyweho ko mu 2000 zizinjizwa muri leta, Pierre Nkurunziza yari umuyobozi wazo agirwa Minisitiri w’Umutekano.

Ku wa 19 z’ukwezi kwa munani 2005 yatowe ku rugero runini n’abari bagize Inteko Ishinga Amategeko, ahita arahira ku wa 26 z’uko kwezi, kuva ubwo aba umukuru w’igihugu cy’u Burundi.

Bwana Nkurunziza yashakanye na Denise Bucumi Nkurunziza bafite abana batanu.


Pierre Nkurunziza na Denise Nkurunziza bafite abana batanu


Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kamena ariko amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri.

Andi makuru ku rupfu rwa Perezida Nkurunziza witeguraga gutanga ubutegetsi mu mahoro urayiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo