Perezida Nkurunziza yasezeweho bwa nyuma aranashyingurwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2020, ibihumbi by’Abarundi bazindukiye kuri Stade Ingoma mu Mujyi wa Gitega mu muhango wo gusezera no gushyingura Perezida Nkurunziza Pierre wahoze ayoboye u Burundi.

Ni umuhango witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, abakuriye inzego z’umutekano mu Burundi, abayobizi muri Guverinoma y’u Burundi, imiryango itari iya Leta n’abandi.

Ku wa 09 Kamena 2020, nibwo Leta y’u Burundi yemeje urupfu rwa Nkurunziza wayoboye iki gihugu mu myaka 15 ishize, gusa yari yashizemo umwuka ku wa 08 Kamena 2020 aguye mu bitaro byiswe ‘Cinquantenaire Natwe turashoboye’ bya Karuzi.

Itangazo Guverinoma y’u Burundi ry’icyo gihe ryavugaga ko Nkurunziza yazize guhagarara k’umutima, ibitaravuzweho rumwe ndetse bamwe mu baganga n’abadipolomate bakavuga beruye ko yazize icyorezo cya COVID-19 mu gihe hari n’abavuze ko yaba yarazize amarozi.

Imihango yo gusezera mu cyubahiro Perezida Nkurunziza watabarutse afite imyaka 55 y’amavuko, yabereye muri Stade Ingoma nkuko gahunda yatanzwe na Guverinoma yabigaragazaga.

Ibikorwa byo kumusezeraho byakozwe mu buryo butandukanye harimo nko guhabwa icyubahiro mu buryo bwa gisirikare, umurambo we uzengurutswe muri Stade mu buryo bumuha icyubahiro cya gisirikare, gukorerwa amasengesho n’ibindi.

Nyuma yo kumusezeraho umurambo we wajyanwe gushyingura ahantu hatatangajwe kuri gahunda gusa bishobora kuba ari muri Gitega.

Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasabye Abarundi kutiheba anababwira ko Pierre Nkurunziza yabaye urugero rwiza rw’imiyoborere myiza n’umuyobozi mwiza.

Ibihugu byari bihagarariwe muri uyu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Pierre Nkurunziza birimo Tanzania yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe na Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida, ikindi gihugu cyari gihagarariwe ni RDC.

Nyakwigendera yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, ariko ntabwo amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima asaba abantu guhana intera ya metero hagati yabo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo yubahirijwe mu muhango wo gushyingura uyu munyacyubahiro.

Perezida Nkurunziza azibukwa nka Perezida wakundaga gusenga no guhimbaza Imana, ikindi azibukirwaho ni uko yatanzwe ubutegetsi mu mahoro.

Gusa hari abamufiteho urwibutso rubi kubera imvururu zabaye mu Burundi mu myaka wa 2015 ari ku butegetsi zikagwamo bamwe abandi bagahungira mu bihugu by’abaturanyi.

Nkurunziza ni muntu ki?

Pierre Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964, ayobora u Burundi kuva mu 2005 yongera gutorwa mu 2015 muri manda yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2020.

Nkurunziza yize amashuri abanza i Ngozi nyuma akomereza mu ishuri ryitwa Athénée riri i Gitega. Yize muri Kaminuza ibijyanye n’uburezi ndetse na siporo muri Kaminuza y’u Burundi arangiza mu 1990.

Mbere y’uko mu Burundi haduka intambara, yari umwarimu wa Siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991 ndetse nyuma yigishije no muri Kaminuza y’u Burundi mu 1992 no mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur Des Cadres Militaires (ISCAM).

Mu 1995 yinjiye mu mutwe wa FDD mu ntambara nyuma y’uko ibihumbi by’abahutu mu gihugu bicwaga, ndetse nyuma agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD mu 1998.

Mu 2003 nyuma y’uko hasinyiwe amasezerano y’amahoro, yagizwe Minisitiri w’Imiyoborere muri Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Domitien Ndayizeye.

Mu 2005 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuba Perezida, yicara kuri iyo ntebe ku wa 26 Kanama 2005. Nyuma yaje kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu 2010 n’amajwi 91%.

Muri Mata 2015 yaje gutangaza ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yaje gutuma mu gihugu havukamo umwuka mubi kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinjaga kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga. We yavugaga ko manda ye ya mbere itabarwa kuko yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Mu gihugu haje kuvuka imyigaragambyo ikomeye, abaturage barenga ibihumbi 240 barahunga bamwe bajya mu bihugu by’amahanga ya kure abandi bajya mu bihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda.

Ku wa 13 Gicurasi 2015, abari abasirikare bakuru mu ngabo bashatse kumuhirika ku butegetsi ariko iyo coup d’etat iza kuburizwamo. Yaje gutorerwa kuyobora u Burundi n’amajwi 69.41%.

Mbere y’uko apfa, yari mu bikorwa by’amatora y’ugomba kumusimbura aho yamamaje Gen Evariste Ndayishimiye ndetse agatorerwa uyu mwanya nubwo atari yakarahiye. Apfuye asize umugore Denise Bucumi n’abana batanu.

Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Emmanuel Kuya 26-06-2020

Genda Nkurunziza watanze urugero rwiza Kwicisha bugufi Ugaasenga Imana byukuri Tuzabonana mugitondo cyu muzuko .