Perezida Museveni  yemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Uganda

Umucamanza w’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Uganda, Cheborion Barishaki, kuri uyu wa Kane yashyigikiye ingingo yakuyeho imyaka y’amavuko ntarengwa Perezida wa Repubulika atagomba kuba arengeje muri Uganda.

Perezida Yoweri Museveni yasinye itegeko ryemeza ivugururwa ry’Itegeko Nshinga muri Mutarama 2018, ariko abatavuga rumwe nawe bashyikiriza ubusabe urukiko bwo kuritesha agaciro.

Umucamanza Cheborion Barishaki, umwe muri batanu bagize Urukiko rurengera Itegeko Nshinga, yasomye imyanzuro, avuga ko mu kuvugurura ingingo 102 yaryo irebana n’imyaka amavuko narengwa Perezida aagomba kurenza, Inteko Ishinga Amategeko nta tegeko nshinga cyangwa andi mategeko yishe kuko byanyuze mu nzira zose zikwiye.

Nk’uko tubikesha Chimpreports, umucamanza yavuze ko gutesha agaciro iryo vugururwa, byasobanura ko Inteko Ishinga Amategeko nta bubasha bwo kuvugurura Itegeko Nshinga ifite nyamara biri mu nshingano zayo kimwe no ku yandi mategeko.
Yanavuze ko abadepite bahawe igihe bagisha inama abo bahagarariye ndetse n’abatavuga rumwe na leta bemeza ko batanze ibitekerezo byabo.

Uretse iby’imyaka ntarengwa ya Perezida, umucamanza yatesheje agaciro ingingo zongerera manda abadepite n’abayobozi b’inzego bwite za leta, ikava kuri itanu ikagera kuri irindwi. Yemeza ko ibi byakozwe nta kugisha inama abaturage.

Ikurwaho ry’imyaka ntarengwa riha Perezida Museveni amahirwe yo kuzongera kwiyamamariza kuyobora igihugu mu gihe azarangiza manda ye mu 2021 agize imyaka 77. Itegeko Nshinga ryateganyaga mbere ko Perezida agomba kuba atarengeje imyaka 75.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo