Perezida Museveni yasezeye kuri Nkurunziza yihanganisha Abarundi

Abinyujije kuri Facebook ye, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yanditse ko yasezeye kuri Nyakwigendera Pierre Nkurunziza uheruka gutabaruka, yavuze ko nta byinshi yavuga uretse kwihanganisha Abarundi.

Perezida Museveni ari kumwe n’Umugore we Janet Museveni, basuye Ambasade y’u Burundi i Kampala bagiye gusezera kuri Nyakwigendera Nkurunziza watabarutse ku wa 8 Kamena 2020.

Museveni yavuze ko yakoze ruriya rugendo agamije kwihanganisha Abarundi n’umuryango wa Pierre Nkurunziza.

Ati “Mu bindi, Perezida Nkurunziza yibukirwaho kumva inama yacu akava mu ishyamba, akemera imishyikirano y’i Arusha n’uwari Perezida Pierre Buyoya; ibyo byatumye u Burundi bugira amahoro.

Yakomeje agira ati “Ndashima umusanzu we, kuba yaratabarutse ku myaka ye akiri muto birababaje. Nta magambo menshi, navuga ngo mwihangane.”

Urupfu rwa Pierre Nkurunziza ruracyavugwaho byinshi ahanini bigaruka ku cyamuhitanye, gusa Leta y’u Burundi yatangaje ko yishwe no guhagarara k’umutima, abandi bavuga ko ashobora kuba yarazize icyorezo cya COVID-19, mu gihe hari n’abaketse ko yaba yararozwe.

Pierre Nkurunziza azibukirwa ku kuba yararetse kwiyamamariza indi manda mu matora yo muri 2020, agatanga Gen Evariste Ndayishimiye nk’umukandida w’ishyaka CNDD-Fdd waje gutorwa nka Perezida w’igihugu.

Amakuru avuga ko Perezida Pierre Nkurunziza azashyingurwa ku wa Gatanu w’iki cyumeru tariki ya 26 Kamena 2020 i Gitega.


Perezida Museveni yunamira Pierre Nkurunziza watabarutse tariki 8 Kamena 2020


Nkurunziza azashyingurwa ku wa Gatanu w’iki Cyumweru

Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo