Perezida Museveni yabwiwe ko ariwe utahiwe guhirikwa ku butegetsi

Nk’umwe mu baperezida bo ku mugabane wa Afurika barambye ku butegetsi, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yeruriwe n’uwahoze ari Umuyobozi w’ingabo Maj Gen Mugisha ko ariwe utahiwe kweguzwa.

Maj Gen Mugisha ufite ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni rinaherutse kwemerwa na Komisiyo y’amatora ya Uganda, yabwiye ishyaka NRM (The National Resistance Movement) riri ku butegetsi kwitegura inzibacyuho.

Gen Muntu yavuze ko Guverinoma ya Uganda ikwiye kwigira kuri gahunda iri mu bihugu bya Afurika yo kweguza abaperezida barambye ku butegetsi.

Yagize ati “Iyo igihe cy’impinduka kije dushobora kugihagarika. Abari ku butegetsi bakwiye gutegura uko inzibacyuho izagenda. Dutekereza ko bakwiye kuba babona ibiri kuba muri Sudan na Zimbabwe”.

Gen Muntu avuga ko muri Afurika hari inkubiri y’impinduka idashobora guhagarikwa n’umuntu uwo ariwe wese cyangwa itsinda ry’abantu uko ryaba rikaze kose.

Yakomoje ku cyo yita ihohoterwa rikorerwa Dr Kizza Besigye wo mu ishyaka ’Forum for Democratic Change (FDC)’, uherutse gusohorwa mu kiganiro kuri Radiyo, no kwifatwa n’ifungwa Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine avuga ko bigaragaza ko Guverinoma itagifitiwe ikizere bityo ko impinduka zegereje.

Gen Muntu yavuze ko ishyaka rye ANT rizamurikwa ku mugaragaro tariki 22 Gicurasi 2019, ari naho hazatangarizwa imigabo n’imigambi y’iri shyaka mu bijyanye no guharanira impinduka muri Politiki, imibereho myiza no mu bukungu.

Kuri gahunda bafite mu matora ya Perezida yo mu 2021, Gen. Muntu avuga ko bafitanye ubufatanye n’abarwanashyaka ba Bobi Wine ‘People Power Platform’ Democratic Party Bloc na Justice Forum (Jeema). Ngo iyo mitwe izashyira hamwe imbaraga.

Avuga ko ishyaka ANT rizakoresha igihe gisigaye mu kwitegura amatora ya 2021.

Guverinoma ya Uganda yari yavuze ko yiteguye guha ubuhungiro Omar Al Bashir uherutse gukurwa ku butegetsi n’igisirikare. Bashir yari umwe mu baperezida ba Afurika wari umaze igihe ku butegetsi kuko yari abumazeho imyaka 26.

Abdelaziz Bouteflika wari Perezida wa Algeria nawe aherutse gukurwa ku butegetsi n’igisirikare. Yari amaze imyaka 20 ku butegetsi.

Aba bakuru b’ibihugu uwababanjirije kweguzwa ni Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe mu gihe cy’imyaka 36 ishize. Yegujwe umwaka ushize n’igisirikare.

Gen. Mugisha Muntu avuga ko Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni ariwe utahiwe kweguzwa ku butegetsi nubwo Itegeko Nshinga ry’igihugu cye riherutse gukurwamo inzitizi y’imyaka 75 yashoboraga kumubuza kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu 2021.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni yagiye ku butegetsi mu mwaka w’1986 (abumazeho imyaka 33), nyuma yo guhirika ku butegetsi umunyagitugu Idi Amin.

JPEG - 124.8 kb
Maj Gen Mugisha wahoze ari Umuyobozi w’ingabo yabwiye Perezida Museveni ko ariwe utahiwe kweguzwa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo