Perezida Museveni ari ’kuri régime’ agabanya ibinure

Urubuga bwite rwa Internet (Blog) rwa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ntiruri gukora ubu, nyuma yaho arutangarijeho ubutumwa ahishura ko amaze igihe kuri ’régime’ ngo agabanyeho 30kg ku biro yari afite.

Muri ubwo butumwa, yahakanye amakuru yavugwaga ko ubuzima bwe butameze neza cyangwa ananiwe.

Avuga ko yatakaje ibiro mu gikorwa yakoze ku bushake ngo agabanye ibinure mu mubiri, nkuko bivugwa n’urubuga Soft Power rubogamiye kuri Leta ya Uganda.

Nubwo impamvu yatumye iyo ’Blog’ ifungwa itaramenyekana, urubuga ’Soft Power’ rwongeye gutangaza ibyari bikubiye muri iyo nyandiko yo kuri ’Blog’.

Rusubiramo amagambo ya Bwana Museveni w’imyaka 75 y’amavuko agira ati "Ntabwo naniwe na busa. Ariko natakaje ibiro ku bushake ngabanya ibimure nari naratumye bijya mu mubiri wanjye kuko abaganga batari baradusobanuriye neza ibibi byo kutarwanya ibinure".

Perezida Museveni uri ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1986, yongeyeho ko kuri ubu afite intego yo kuguma ku 76kg afite ubu kuko bihuye n’uburebure bwe bwa metero 1 na santimetero 70.


I Kampala mu 2010, Yoweri Museveni (wicaye) akina umupira w’amaguru hamwe na Ban Ki-moon (iburyo) wahoze ari umunyamabanga mukuru wa ONU





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo