Perezida Magufuli yongeye gusaba Abatanzania kubyara cyane

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2020, Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yongeye gushimangira ingingo ye yo gusaba abatuye iki gihugu kubyara abana benshi avuga ko abaturage benshi ari inyungu ku bukungu.

Ibi yabigarutseho aho yari mu muhango wo gutaha ihuzanzira ry’imihanga ryiswe Ubungo i Dar es Salaam nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Citizen.

Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo ye agira ati "Iyo ufite abaturage benshi wubaka ubukungu. Ni yo mpamvu ubukungu bw’u Bushinwa ari bunini cyane.

"Abaturage benshi ni igishoro. Abaturage benshi bakora imirimo yose ibyara inyungu, kandi bakaba n’isoko ry’ibicuruzwa na serivisi".

Yavuze ko Mwalimu Julius Nyerere wabaye Perezida wa mbere wa Tanzania yavuze ko iki gihugu gikeneye abaturage, ubutaka n’ubutegetsi bwiza ngo gikungahare.

Ati "Ntimwumve abababwira ibindi. Mufungure imyanya yanyu ibyara mubareke bafunge iyabo".

Tanzania ubu ifite abaturage miliyoni 59, ni igihugu cya 24 mu bihugu bituwe cyane ku isi nk’uko Bwana Magufuli abivuga.

Ni igihugu cya Kane mu bituwe cyane muri Africa nyuma ya Nigeria, Ethiopia, RD Congo na Afurika y’Epfo.

Mu kwezi kwa Karindwi umwaka ushize, Bwana Magufuli na bwo yari yasabye abagore ’kwirekura bakabyara abana benshi’. Ibi yari yabikoze no mu kwezi kwa Cyenda 2018.

Umwaka ushize, umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu muri Tanzania yari yabwiye Reuters ko "kwiyongera kw’abaturage muri Tanzaniya bivuze ukwiyonegera k’ubukene ".

Tanzania iri mu bihugu 10 bifite umusaruro mbumbe munini mu by’ubukungu muri Afurika, umuturage wa Tanzania abarirwa na Banki y’isi umusaruro wa $1,050 ku mwaka (2018).

SIDA se irica, SIDA ntacyo itwaye, iki ni cyo kibi, ujya kurongora umuntu uzi ko arwaye SIDA uvuga uti ‘nzagenda bampe ikinini nibereho’ ariko Coronavirus nta muti ifite, abakire batitiye, byose barabivuze muri iyi Video :





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo