Perezida Magufuli yihanangirije Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Perezida wa Tanzaniya, Dr. John Pombe Magufuli yashyizeho Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta amwihanangiriza kuzitwara nka Leta mu yindi cyangwa se ubundi bwoko bushya bw’ubutegetsi.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko Perezida John Magufuli yasimbuje Bwana Charles Kichere, Prof. Mussa Assad amwibutsa ko igihugu gitegetswe n’ubwoko butatu bw’ubutegetsi.

Ati “Dufite Nyubahirizategeko, Nshingamategeko n’Ubucamanza, uzanye ubundi birakureba”.

Iki kinyamakuru n’ubwo kitatomoye neza ibyo umutegetsi mukuru mu gihugu yavugaga kuri uyu wasimbuwe, Prof. Mussa Aassad yakunze guhangana n’Inteko Ishinga Amategeko kugeza ubwo imutumije iramwirukana.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite wanagiranye ibibazo cyane na Aassad akiri kuri uyu mwanya, yasabye abategetsi bose gushyigikira uyu Mugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mushya.


Mr Charles Kichere wasimbujwe ku Bugenzuzi Bukuru bw’Imali ya Leta mu mpera z’icyumweru gishize

Irebere Video utasanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo