Perezida Magufuli yahisemo gusuhuzanyisha ikirenge mu kwirinda Coronavirus

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Tanzania byatangaje ifoto ya Perezida, John Magufuli asuhuzanya akoresheje ikirenge n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Maalim Seif Sharif Hamad.

Bijyanye n’ingamba nshya za Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu zo kurinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Iyo virusi yatangiriye mu Bushinwa aho yatangajwe mu kwezi kwa mbere mu mujyi wa Wuhan uri rwagati mu gihugu, imaze kwica abantu barenga 3,000 ku isi.

Benshi mu bo yishe ni abo mu Bushinwa, ariko ku munsi w’ejo habonetse abayanduye bashya bo hanze y’u Bushinwa bakubye inshuro icyenda ab’imbere mu Bushinwa kuri uwo munsi.

Leta z’ibihugu byo ku isi, zirimo na Tanzania, zagiriye inama abaturage kwirinda guhoberana, gusomana no gusuhuzanya n’ikiganza, mu kwirinda ikwirakwira ry’iyo virusi.

Nta muntu n’umwe Tanzania yari yatangaza icyekaho kwandura Coronavirus.

Misiri, Maroc, Tunisia, Nigeria, Algeria na Sénégal ni byo bihugu byonyine muri Afurika byatangaje abantu banduye coronavirus.


Perezida Magufuli (iburyo) asuhuzanya akoresheje ikirenge n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi

Ibyavuze ko Itorero ADEPR ryaba rikorana n’abarwanya igihugu, Umuvugizi Wungirije uri mu nkiko akurikiranweho inyandiko mpimbano, abari abayobozi b’Itorero na bo bakurikiranweho n’inkiko kunyereza umutungo waryo, uko Itorero rihagaze ubu n’ibindi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yabigarutseho muri iki kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:






Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo