Perezida Magufuli ngo ntazarenza Manda ze ebyiri, abaturanyi be bite?

Perezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora igihugu nyuma ya Manda ye ya Kabiri yiteze gutsindira.

Ibi yabitangaje ubwo yari ayoboye inama nkuru y’ishyaka riri ku butegetsi, CCM mu mujyi wa Mwanza, ahari bamwe mu barwanashyaka be bari bamusabye ko yazongera akiyamamaza kugira ngo akomeze ayobore nyuma ya Manda ze ebyiri yemerewe.

Itegeko Nshinga rya Tanzania riteganya ko umukuru w’igihugu atarenza Manda ebyiri.

Perezida Magufuli ari ku butegetsi kuva mu 2015, akaba afite umukoro ukomeye wo kuzongera gutsindira indi Manda ya Kabiri nk’uko Itegeko Nshinga rya Tanzaniya ribimwemerera.

Mu ijambo yagejeje mu bari muri iyo nama mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Magufuli yagize ati "Ishyaka ryacu CCM ni ubuhombekero (Pepiniere), CCM ifite abantu benshi cyane".

"Rero uburyo bwakoreshejwe kugira ngo hatorwe abambanjirije, ni na bwo bwakoreshejwe na njye ngatorwa, kandi ni bwo nyine buzakoreshwa kugira ngo haboneke undi mwiza kundusha".

Perezida Magufuli, ari na we mukuru w’ishyaka, Chama Cha Mapinduzi (CCM) yabwiye abari aho ko kwitwa umukuru w’igihugu ari ukwikorera umusaraba uremereye cyane.

Pierre Nkurunziza...

Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi yamaze gutangaza ko atazongera kwiyamamaza ngo ayobore igihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2020.

Aherutse no gushimangira icyo cyemezo cye aho mu ijambo ryo ku wa 20 z’ukwa munani, yasubiye kumvikanisha neza ko atazongera kwiyamamaza, yagize ati "Ibizaba bisigaye na byo bizakorwa n’abazadukorera mu ngata".

Kwiyamamariza Manda ya Gatatu mu mwaka wa 2015 byatumye igihugu kinjira mu bibazo bya Politike.

Mu mwaka ushize Leta y’u Burundi yahinduye Itegeko Nshinga abenshi bakaba babona ko yari inzira yateguraga kugira ngo akomeze ayobore igihugu kugeza mu 2034.


Perezida Nkurunziza yavuze ko atazongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi

Paul Kagame w’u Rwanda...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yari i Doha muri Qatar, aherutse gutangaza ko atazarenza Manda uretse gusa kuyobora kugeza mu 2024 ubwo Manda ye izaba irangiye.

Yari abajijwe niba iyi manda nirangira atekereza kuziyamariza iya Kane, asubiza ati “Sindabimenya, ariko igishoboka cyane ni oya.”

Ni igisubizo yavuze ko agishingira ahanini ku buryo ibintu byari bimeze ubwo yafataga umwanzuro wo kwiyamamariza manda ya Gatatu (ubwo abaturage babimusabaga bivuye inyuma bakaniyemeza kuvugurura Itegeko Nshinga binyuze muri Referendum), bityo ahamya ko ubutaha bitazabaho.


Ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019 ari i Doha, Perezida Kagame yavuze ko atazarenza Manda ya Gatatu ye izarangira mu 2024

Perezida Kagame yatorewe Manda ya Gatatu ku majwi 99% mu 2017, nyuma yo guhindura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda bisabwe n’abaturage dore ko ryabuzaga umukuru w’igihugu kurenza Manda ebyiri.

Mu 2012 ubwo yari muri Manda ye ya Kabiri, Perezida Kagame yabajijwe n’ikinyamakuru World Policy Journal niba ataziyamamariza Manda ya Gatatu asubiza agira ati "Dufite Itegeko Nshinga. Dufite Manda zitarenzwa. Ndi muri Manda yanjye ya Kabiri kandi ni iya nyuma".

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC...

Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riteganya ko umukuru w’igihugu atorerwa Manda y’imyaka itanu (5) yongerwa rimwe gusa.

Ku wa 24 Mutarama 2019, Félix Tshisekedi w’imyaka 55 yarahiriye ku mugaragaro kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere bityo kuri RDC haracyari kare kuvuga kuri iyi ngingo.


Perezida Félix Tshisekedi wa RDC we haracyari kare kuko na Manda ye ya mbere yatorewe ntaho iragera

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni...

Ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda ryagennye Yoweri Museveni ngo abe ari we uzongera kwiyamamaza mu mwanya w’’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu 2021.

Uyu mutegetsi w’imyaka 74 yaje ku butegetsi mu 1986, aramutse atowe yaba agiye kuyobora igihugu cya Uganda muri Manda ya Gatandatu.

Ashyikira ubutegetsi muri Manda ya Gatanu mu 2016, yavuze ko atari igihe cyo kuva ku butegetsi, asobanura ko agifite akazi gakomeye ko gukora.

Ubu tuvugana ni umukandida mu matora yimirijwe imbere muri Uganda nyuma yaho yemeje mu 2017 itegeko rihanagura imyaka ntarengwa y’amavuko ku wiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Amategeko y’imbere y’icyo gihe akaba yaravugaga ko uwiyamamaza ataba arengeje imyaka 75.

Kugeza ubu Perezida Museveni azongera kwiyamamariza kuyobora Uganda kuko itegeko ribibuza ryavugaga ko urengeje imyaka 75 atemerewe kwiyamamaza ryamaze kuvanwaho, bityo ntawavuga ngo azava ku butegetsi igihe iki n’iki.


Perezida Museveni w’imyaka 74 y’amavuko yagiye ku butegetsi mu 1986


Mu gihe hirya no hino ku isi abafashe ubutegetsi usanga babugundira, John Pombe Magufuli we asanga ari umusaraba, ati "Kuba umukuru w’igihugu ni ukwikorera umusaraba uremereye cyane"

Iki ni icyitonderwa ku bakoresha YouTube bose:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo