Perezida Magufuli agiye koroshya ingamba zo kurwanya COVID-19

Perezida wa Tanzania, John Magufuli amaze kuvuga ko iki gihugu kigiye gufungura amashuri makuru, Kaminuza, imikino n’ingendo, ubwandu bwa Coronavirus nibuba bukomeje kuba ku kigero buriho kugeza ubu.

Mu ijambo yavugiye mu mujyi avukamo wa Chato mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, yahishuye ko umwana we bwite yanduye Coronavirus ariko ko ubu ameze neza ndetse akora za "pompages" [push-ups].

Magufuli yavuze ko umwana we yakize nyuma yo gukurikiza amabwiriza yo kwishyira mu kato, kwiyuka (nko kwiyuka inturusu), kunywa umutobe w’indimu n’uwa ’ginger’.

Mu byumweru birenga bibiri bishize nyuma y’amakuru aheruka ya Leta ajyanye na Covid-19, Magufuli yatangaje imibare y’abarwayi bari kuvurwa iyi virusi mu bitaro bitandukanye mu gihugu.

Yashimangiye ko ubwandu mu gihugu butarenze igaruriro.

Kuri iki cyumweru, yabwiye abitabiriye amasengesho ati "Mu by’ukuri, Imana yasubije [yumvise] amasengesho yanyu". Nuko bamukomera amashyi y’urufaya.

Yongeyeho ati "Nkuko imibare y’uyu munsi ibigaragaza, habayeho kugabanuka cyane kw’imibare y’abarwayi mu bitaro byacu".

Nkuko Perezida Magufuli abivuga, ibitaro bya Amana Hospital biri mu mujyi wa Dar es Salaam ubu bifite abarwayi 12 gusa barwaye iyo virusi, mu gihe byigeze kugira abarwayi 198.

Yavuze kandi ko ibindi bitaro by’i Dar es Salaam nabyo byagize igabanuka nk’iryo ry’umubare w’abarwayi barwarira mu bitaro bari kwitabwaho muri iki gihe.

’Amatike y’indege zimwe yaraguzwe yose’

Yavuze ko ibitaro bya Mloganzila Hospital bifite abarwayi 6 gusa kandi byarigeze kugira 30, Lulanzi Centre bifite 22 batarembye, bavuye kuri 50, Aga Khan Hospital bifite 31, Hindumandal bifite 16, Regent Hospital bifite 17, TMJ Hospital bifite abarwayi 7 naho Ladimisia Tegeta Hospital bikagira abarwayi 14.

Bwana Magufuli yagize ati "Uko ibi bintu mbibona, niba icyumweru kizatangira ejo nacyo gikomeje nk’uku, ndateganya gufungura amashuri makuru kugira ngo abanyeshuri bacu bashobore gukomeza amasomo yabo".

"Nanateganyije ko imikino ikomeza, kuko iruhura Abanyatanzania".

Yanatangaje gahunda yo koroshya ingamba yo gushyira mu kato ba mukerarugendo basura iki gihugu, avuga ko hari kompanyi zimwe z’indege "zamaze kugurisha amatike yose" kugeza mu kwezi kwa munani.

Yagize ati "Nategetse minisitiri w’ubukerarugendo n’ubwikorezi kureka izo ndege zikaza, kandi ko abagenzi badakwiye gushyirwa mu kato".

"Igihe cyose bapimwe ubushyuhe bw’umubiri bukaba ari ubusanzwe kandi bakaba nta bimenyetso bya coronavirus bagaragaza, bakwiye kubareka bakajya kwirebera inyamaswa".

Yongeye kuvuga ko ubukungu bw’igihugu ari bwo bwihutirwa, aburira ko ubukungu bwazahaye bushobora gutuma abakoresha bagorwa no kuriha imishahara y’abakozi ndetse n’abasenga bakananirwa gutanga amaturo.

Yavuze ko "ubwoba ari bubi cyane kurusha coronavirus" ndetse ko abantu bamwe bashobora kuba barapfuye bazize gutinya kwabo kw’iyo virusi no kubwirwa ibinyoma, nubwo nta makuru arambuye yatanze kuri ibyo.

Leta ya Tanzania ikomeje kunengwa kubera kudashyiraho ingamba zikarishye cyane zo kurwanya iki cyorezo ndetse no kubera ukuntu idatanga amakuru mashya buri gihe ku kuntu ubwandu buhagaze mu gihugu.


Ubutegetsi bwa Perezida Magufuli bukomeje kunengwa kubera kudashyiraho ingamba zikarishye cyane zo kurwanya Coronavirus





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo