Perezida Kenyatta yatangaje umunsi wo gusengera Coronavirus

Perezida Uhuru Kenyatta yasabye abaturage ba Kenya ayoboye gushaka umwanya ku wa Gatandatu bagasengera icyorezo cya Coronavirus ngo kirangire.

Muri Kenya iyi ndwara imaze gufata abantu bane, gusa hari ubwoba ko n’abandi benshi bashobora kuba baranduye.

Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya ivuga ko ubu hamaze gusuzumwa abantu 100 kuva ku wa Gatanu haboneka umurwayi wa mbere. Abantu 36 bari gukurikiranwa naho 71 ntayo babasanzemo.

Kenya iracyagenderanira n’ibihugu nka Amerika n’u Bwongereza aho iyi ndwara iri guca ibintu. Iki ni kimwe mu byongera impungenge z’abaturage ba Kenya.

Ibiro bya Perezida wa Kenya byasohoye itangazo rikubiyemo imbwirwaruhame ya Uhuru Kenyatta avuga ko igihugu kiri gukora ibishoboka mu kurinda ikwirakwira, ariko anasaba isengesho ryihariye.

Bwana Kenyatta yagize at "Twemera buri gihe ko ntacyo turi cyo nta Mana".

Bwana Kenyatta yavuze ko nubwo nk’Abanyakenya bashyizeho umuhate ariko batakwibagirwa kugana Imana.

Ati " Nk’uko twabikoze na cyera mu bihe nk’ibi, duhindukirira Imana tukayishimira imigisha myinshi yahaye igihugu cyacu.

"Ariko tunasanga Imana tukayibwira ubwoba bwacu, amakuba yacu, tukayisaba kutuyobora no kuturinda".

Kubera ibyo, Bwana Kenyatta yavuze ko ku wa Gatandatu tariki 21 z’uku kwezi uba Umunsi w’Isengesho ku gihugu.

Gusa kubera amabwiriza ariho abuza guhura kw’abantu benshi, Bwana Kenyatta yasabye Abanyakenya gusengera mu ngo zabo, aho bakorera cyangwa ahandi bazaba bari.

Avuga ko ariko ko itsinda ry’abayobozi b’amadini muri Kenya rizateranira ku rugo rw’umukuru w’igihugu i Nairobi maze riyobore isengesho guhera saa sita z’amanywa.


Perezida Uhuru Kenyatta yasabye abaturage gusengera mu ngo zabo

Baratabaza ngo kuko bari guhabwa amasezerano ya Baringa, aba ni bamwe mu bari kwimurwa I Nyarutarama, byiyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo