Perezida Kenyatta yasabwe gusesa Inteko ’itubahiriza uburinganire’

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, David Maraga yasabye Perezida Uhuru Kenyatta gusesa Inteko Ishinga Amategeko kuko itarimo abadepite b’abagore bagenwa n’itegeko.

Mu ibaruwa yandikiye Bwana Kenyatta, uyu mucamanza mukuru wa Kenya yavuze ko kunanirwa gushyira abandi bagore mu Nteko ari ukurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga, bikaba byafatwa nk’ivangura rikorewe abagore.

Itegeko Nshinga rya Kenya rivuga ko nta bantu b’igitsina kimwe bashobora kwiharira imyanya irenga bibiri bya Gatatu by’imyanya yose y’abagize Inteko ishinga Amategeko.

Ariko abagore bafite imyanya iri munsi cyane y’imyanya 116 iteganywa n’Itegeko Nshinga, muri iyi Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya igizwe n’abantu 350.

Bwana Maraga yandikiye Perezida Kenyatta ko Inteko Ishinga Amategeko yananiwe cyangwa yirengagije gushyira mu bikorwa itegeko rituma habaho uburinganire mu Nteko, nubwo hari ibyemezo bine by’inkiko byayisabye kubikora.

Uyu mucamanza mukuru wa Kenya yongeyeho ko ubu bitumye, nk’uko abyemerewe n’amategeko, asabwa kugira inama Perezida yo gusesa iyi Nteko Ishinga Amategeko.

Justin Muturi, umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, yavuze ko gusesa Inteko ari ibintu bidashoboka kubishyira mu bikorwa.

Itegeko Nshinga rishya rya Kenya ryagiyeho mu mwaka wa 2010.

Kandi iyo ngingo y’uburinganire yuko nta bantu b’igitsina kimwe bagomba kurenga bibiri bya Gatatu by’abagize Inteko, yagombye kuba yarakurikijwe mu myaka itanu nyuma yuko Itegeko Nshinga rishya ritangiye.

Nubwo hamaze igihe hari impaka kuri iyo ngingo, iyi Nteko ya Kenya yiganjemo abagabo ntabwo irabona uburyo bwo kongera umubare w’abagore.

Benshi mu badepite b’abagabo bavuga ko bidakwiye guha indi myanya abagore gutyo gusa, bakavuga ko abagore bakwiye kuyiharanira binyuze mu matora.


Umucamanza David Maraga avuga ko abagore barimo gukorerwa ihezwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya

Madamu Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda abwije ukuri Inteko, avuga n’aho abona u Rwanda rugeze muri Demokarasi n’amanota yaruha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo