Perezida Kagame yongeye kugaragara mu mpuzankano ya Gisirikari aganira n’abayobozi b’ingabo-AMAFOTO

Nyuma yuko ku wa wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agaragaye mu mpuzankano ya Gisirikari benshi bakizihirwa no kumubona ayambaye nyuma y’imyaka hafi 18 yari amaze atayambara, yongeye kugaragara muri uyu mwambaro ubwo yagiranaga inama n’Aba-Ofisiye barenga 1000 bo mu Ngabo z’u Rwanda, yabereye mu Ishuri rya Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatatu gusa Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntibyahise bitangaza ingingo zibanzweho.

Mu Ukuboza umwaka ushize nabwo Perezida Kagame yagaragaye mu mpuzankano ya Gisirikari ubwo yaganiraga n’abasirikare mu Kigo cy’Imyitozo i Gabiro, nyuma yo gusoza imyitozo Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda zari zimazemo amezi atatu.

Icyo gihe yabibukije ko bitewe n’aho igihe kigeze, ubutwari n’ubwitange bitagihagije ahubwo bagomba guhora bongera ubumenyi buganisha ku kunoza umwuga wabo.

Yavuze ko bijyanye n’urwego Ingabo z’u Rwanda zigezeho, abarwifuriza ibibi barushywa n’ubusa.

Ati "Nk’ibi mujya mwumva hirya no hino, bizarangirira mu byifuzo gusa. Bakavuga ngo u Rwanda uwaduha ngo rugende gutya… ajye agenda araguze, asenge, akore ibyo ashatse akomeze yifurize u Rwanda nabi, ariko umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse! Ntabwo byakunda. Tuzamugumana hano yaba muzima, yaba atari muzima, niko byagenda."

"Icyiza mu mico yacu nanone, nta mpamvu, nta bushake, ntabwo dushotorana, ntabwo Ingabo zacu zibereyeho gushotora. Ndetse n’abadututse, n’abatwanduranyijeho, iyo bitaragira umurongo birenga, turabihorera. Ariko nibwira ko hari aho ibintu byagera cyane cyane iyo byagusanze iwawe, ntabwo wabyihorera. Ibizadusanga hano rero ntabwo tuzabyihorera."

Yavuze ko umwuga w’igisirikare usaba guhora bitegura, ariko imyiteguro ya mbere ari abantu kuko ibikoresho byo ushobora kubishaka ahandi, ariko "abantu n’imico yabo n’imikorere, ntabwo ubigura."

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yongeye kugaragara mu mpuzankano ya Gisirikari ku nshuro ya kabiri kuva mu mwaka wa 2000 ubwo yabaga Perezida w’u Rwanda dore ko yaherukaga kuyigaragaramo ubwo yari Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, hagati y’umwaka wa 1994 n’uwa 2000.

PNG - 1.4 Mb
Ubwo Perezida Kagame yakirwaga n’abasirikare i Gabiro
PNG - 1.1 Mb
Perezida Kagame ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba (ibumoso) na Minisitiri w’Ingabo Gen Maj Albert Murasira

PNG - 702 kb
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama yambaye impuzankano ya Gisirikare benshi bakunda kwizihirwa no kumubona ayambaye
PNG - 1.3 Mb
Perezida Kagame yaganiraga na Ba Ofisiye bakuru muri RDF kuri uyu wa Gatatu

PNG - 921.3 kb
Aha ni ku wa 11 Ukuboza 2018 ubwo Perezida Kagame yakurikiraga imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda mu Kigo cy’imyitozo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo nabwo yambaye Gisirikare
PNG - 675.6 kb
Icyo gihe benshi bagaragaje ko bizihiwe no kongera kumubona mu mpuzankano ya Gisirikari nyuma y’imyaka hafi 18

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
U Ben Uwimanifashije Kuya 8-02-2019

Turishimye mubyeyi Wacu Komeza Utube Hafi