Close MORE NEWS Perezida Kagame yizeje impinduka ku misoro y’ubutaka yateje impaka UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 21-12-2020 saa 15:50' whatsapp Facebook Perezida Kagame Paul yizeje Abanyarwanda ko Guverinoma izasuzuma ibijyanye n’imisoro ku bukode bw’ubutaka imaze iminsi igarukwaho n’abaturage ko yazamutse cyane ku buryo hazashyirwaho inyoroshyo. Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020 ubwo yaganiraga n’Abanyarwanda mu gikorwa ngarukamwaka cyo kugaragaza uko igihugu gihagaze. Muri ibi biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, umuturage witwa Salton Niyitanga usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu, yagarutse ku kibazo cy’izamuka ry’imisoro y’imitungo itimukanwa iherutse kuzamurwa. Uyu muturage wagarukaga ku biriho bitangazwa n’abaturage, yagize ati “Abaturage benshi bavuga ko batazashobora kwishyura uwo musoro bakaba bafite impungenge ko iyo mitungo iri kuri ubwo butaka ishobora gutezwa cyamunara kuko babuze ubwishyu.” Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko iki kibazo bacyakiriye ndetse ko bari kugisuzuma ariko ko hari n’icyakozwe mu gihe inzego zikiri gukora iri suzuma. Yagize ati “Hafashwe uburyo bwo korohereza abasora, ikigo cy’imisoro n’amahoro gitanga amatangazo ko kwishyura byongerewe igihe cy’amezi atatu ndetse ko n’abasora bashobora gusora mu byiciro bitandukanye kugeza mu mpera z’ukwezi kwa gatatu.” Perezida Kagame yavuze ko umusoro w’ubukode bw’ubutaka utakurwaho nubwo harebwa uburyo abantu boroherezwa. Yagize ati “Ubutaka bugira ubukode ubwo n’umusore ujyanye n’ubwo bukode, icyo gihe umuntu agereranya ibintu byinshi akareba amikoro y’abantu, Igihugu n’impamvu uwo musoro wagiyeho noneho tugashaka igishobora kuba cyabera benshi kurushaho.” Avuga ko nubwo iyi misoro yagabanywa atari ko izorohera bose ariko ko “tugomba kubikurikirana tugashaka inyoroshyo yabaho nubwo twakoroshya hari abo bishobora kuzananira, ubwo icyo gihe habaho ubundi buryo kuri uwo muntu byananiye ariko twabanje kugerageza, ndumva tuzagerageza tubikurikirane.” Hamaze iminsi hari impaka mu baturage binubira izamuka ry’ibiciro by’imisoro ku bukode bw’ubutaka byavuye hagati ya 0 na 80 Frw ubu bikaba ari hagati ya 0 na 300 Frw. Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée waganiriye n’Ikinyamakuru Ukwezi, yavuze ko iri zamuka rikabije kandi ko ababizamura baba birebyeho bakareba ubushobozi bafite bakirengagiza ko hari abaturage bakibayeho mu buzima bwo gusindagiza kandi na bo bafite ubutaka. UBUHAMYA BW’ABA BANTU BUTEYE UBWOBA, IBYO BAVUZE BAKORAGA, BARAHUNGABANA, IBYA BA BATINGANYI BIGEYE HANZE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Covid-19 yatumye yihisha amezi 3 ku kibuga cy’indege amakuru Uretse Kigali: Impungenge ni nyinshi mu gihe amashuri 3 abanza n’ay’incuke yafunguye imyidagaduro Nyuma y’umukino wayihuje na Zimbabwe Cameroon irashinjwa amarozi amakuru Umwe mu banenga Putin yafunzwe akigera i Moscow NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Perezida Kagame yizeje impinduka ku misoro y’ubutaka yateje impaka UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 21-12-2020 saa 15:50' whatsapp Facebook Perezida Kagame Paul yizeje Abanyarwanda ko Guverinoma izasuzuma ibijyanye n’imisoro ku bukode bw’ubutaka imaze iminsi igarukwaho n’abaturage ko yazamutse cyane ku buryo hazashyirwaho inyoroshyo. Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020 ubwo yaganiraga n’Abanyarwanda mu gikorwa ngarukamwaka cyo kugaragaza uko igihugu gihagaze. Muri ibi biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, umuturage witwa Salton Niyitanga usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu, yagarutse ku kibazo cy’izamuka ry’imisoro y’imitungo itimukanwa iherutse kuzamurwa. Uyu muturage wagarukaga ku biriho bitangazwa n’abaturage, yagize ati “Abaturage benshi bavuga ko batazashobora kwishyura uwo musoro bakaba bafite impungenge ko iyo mitungo iri kuri ubwo butaka ishobora gutezwa cyamunara kuko babuze ubwishyu.” Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko iki kibazo bacyakiriye ndetse ko bari kugisuzuma ariko ko hari n’icyakozwe mu gihe inzego zikiri gukora iri suzuma. Yagize ati “Hafashwe uburyo bwo korohereza abasora, ikigo cy’imisoro n’amahoro gitanga amatangazo ko kwishyura byongerewe igihe cy’amezi atatu ndetse ko n’abasora bashobora gusora mu byiciro bitandukanye kugeza mu mpera z’ukwezi kwa gatatu.” Perezida Kagame yavuze ko umusoro w’ubukode bw’ubutaka utakurwaho nubwo harebwa uburyo abantu boroherezwa. Yagize ati “Ubutaka bugira ubukode ubwo n’umusore ujyanye n’ubwo bukode, icyo gihe umuntu agereranya ibintu byinshi akareba amikoro y’abantu, Igihugu n’impamvu uwo musoro wagiyeho noneho tugashaka igishobora kuba cyabera benshi kurushaho.” Avuga ko nubwo iyi misoro yagabanywa atari ko izorohera bose ariko ko “tugomba kubikurikirana tugashaka inyoroshyo yabaho nubwo twakoroshya hari abo bishobora kuzananira, ubwo icyo gihe habaho ubundi buryo kuri uwo muntu byananiye ariko twabanje kugerageza, ndumva tuzagerageza tubikurikirane.” Hamaze iminsi hari impaka mu baturage binubira izamuka ry’ibiciro by’imisoro ku bukode bw’ubutaka byavuye hagati ya 0 na 80 Frw ubu bikaba ari hagati ya 0 na 300 Frw. Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée waganiriye n’Ikinyamakuru Ukwezi, yavuze ko iri zamuka rikabije kandi ko ababizamura baba birebyeho bakareba ubushobozi bafite bakirengagiza ko hari abaturage bakibayeho mu buzima bwo gusindagiza kandi na bo bafite ubutaka. UBUHAMYA BW’ABA BANTU BUTEYE UBWOBA, IBYO BAVUZE BAKORAGA, BARAHUNGABANA, IBYA BA BATINGANYI BIGEYE HANZE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Covid-19 yatumye yihisha amezi 3 ku kibuga cy’indege amakuru Uretse Kigali: Impungenge ni nyinshi mu gihe amashuri 3 abanza n’ay’incuke yafunguye imyidagaduro Nyuma y’umukino wayihuje na Zimbabwe Cameroon irashinjwa amarozi amakuru Umwe mu banenga Putin yafunzwe akigera i Moscow NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika