Perezida Kagame yihanganishije Tanzania yabuze Mkapa wahoze ayiyobora

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Benjamin William Mkapa wabaye Perezida wa Gatatu wa Tanzania, abaturage ba Tanzania na Perezida John Pombe Magufuli, uyu mukambwe akaba yitabye Imana azize uburwayi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati "Tubabajwe n’urupfu rw’uwahoze ari Perezida Mkapa. Nihanganishije umuryango we, abaturage ba Tanzania n’inshuti yanjye Perezida John Pombe Magufuli.

Yakomeje ati "Kubura Mkapa ni igihombo ku mugabane wose w’Afurika. Yitangiye cyane umugabane w’Afurika ndetse umusanzu we warenze imbibi za Tanzania."

Inkuru y’urupfu rwa Mkapa yamenyekanye kuri uyu wa 24 Nyakanga 2020, nyuma yuko Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli abitangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, TBC.

Magufuli yavuze ko Mkapa yaguye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye, yahise atangaza icyunamo cy’iminsi irindwi, aho amabendera yose mu gihugu azaba yururukijwe kugeza mu cya Kabiri.

Yagize ati "Tugize ibyago bikomeye, dukomeze kumusengera. Amakuru arambuye arakomeza gutangazwa ariko Mzee Mkapa ntawe tugifite".

Gusa Perezida Magufuli ntabwo yatangaje indwara nyirizina yishe Benjamin Mkapa wari ufite imyaka 81 y’amavuko.

Magufuli yatangaje kandi kuri Twitter ko azibuka Mkapa nk’umuntu "ukunda igihugu, ukunda umurimo, n’uruhare rwe mu kubaka ubukungu" bwa Tanzania.

Mkapa yaherukaga mu Rwanda mu 2018, ubwo yari yitabiriye inama y’iminsi ibiri yahuje abahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika, African Leadership Forum (ALF).

Yari mu Rwanda kandi mu Ukuboza 2017 mu nama mpuzamahanga ku kwibohora, yateguwe na FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30.

Uretse u Rwanda rwihanganishije Tanzania nyuma yo kubura uwahoze ayiyobora, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye hamwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Kenya, na bo batangaje ubutumwa bw’uko bababajwe n’urupfu rwa Mkapa.

Benjamin Mkapa wo mu ishyaka CCM, yayoboye Tanzania kuri manda ebyiri kuva mu 1995 kugeza mu 2005, yagiye ku butegetsi asimbuye Ali Hassan Mwinyi.

Mkapa wavukiye mu majyepfo ya Tanzania mu gace kitwa Mtwara, azakomeza kwibuka mu karere nk’uwakuriye ibiro bishinzwe ubuhuza mu biganiro bigamije gushakira amahoro u Burundi.

Mkapa asize umugore we Anna Mkapa n’abahungu babiri.

Muri Tanzania azibukirwa kuki?

Mu 1995, ni we Perezida wa mbere watowe hamaze kwemezwa amashyaka menshi muri iki gihugu.

Bwana Mkapa yahise atangiza amavugurura mu bukungu yaganishije igihugu mu bukungu bwisanzuye.

Ashimirwa kuba yarateje imbere uburyo bwo gukusanya imisoro, gutangiza ibyo kwirinda isesagura ry’umutungo wa rubanda no gufungurira imiryango abashoramari bo mu mahanga.

Amavugurura yakoze yashimwe na Banki y’Isi n’Ikigega cy’Imari ku Isi (FMI/IMF) bituma ibi bigo bigabanya imyenda Tanzania yari ibifitiye.

Gusa politiki ye yo kwegurira abikorera bimwe mu bya leta yaranenzwe mu gihugu, nyuma yaje kwemeza ko nubwo iyi gahunda yari igamije ibyiza yakozwe nabi.

Mu kwezi kwa 11/2019 yasohoye igitabo cy’ubuzima bwe yise "My Life, My Purpose", aho yanditse ko mu 2001 ubwo abapolisi bicaga abantu 21 bigaragambyaga mu gace ka Pemba "bizahora ari ikintu kibi cyabaye ku butegetsi bwe".

Abigaragambya bari bigabije imihanda bavuga ko bavuga ko amatora yo mu 2000 muri Zanzibar yabayemo uburiganya. Mkapa avuga ko "kubica byamushenguye…"


Muri Kanama 2018 ubwo Mkapa yari mu Rwanda, aha yakiraga impano yari yagenewe na Perezida Kagame

Umunyamakuru Phocas Ndayizera ngo yari yitwaje ibikoresho bikomeye mu guturitsa inzu zikomeye i Kigali:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo