Perezida Kagame yibaza uburyo umunyeshuli utatsinze yimurwa

Uko bukeye nuko bwije ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu Rwanda gikunze kumvikana mu matwi y’abanyarwanda buri wese yibaza aho bipfira n’icyakorwa ngo uburezi bufite ireme bushinge imizi ariko ikibazo kigakomeza kuba ingorabahizi nubwo Minisiteri y’Uburezi itajya igenda biguruntege mu gukora icyatuma uburezi bugenda neza.

Kimwe mu byagarutsweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Karere ka Nyamagabe, ni ukwibaza uburyo umunyeshuri utatsinze yimurwa mu mwaka akajya mu wundi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’abana basibizwa bigatuma bamwe bata ishuri kidakwiriye kureberwa ku mwarimu gusa, ngo kuko bitumvikana uburyo umwana utatsinze yapfa kwimurwa.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyamagabe.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gusaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe gukurikirana ibibazo bibangamiye ireme ry’uburezi birimo icy’abana barenga 1200 bo mu bigo 36 bataye ishuri mu 2018, naho abasaga 3000 basibijwe mu myaka bigagamo.

Ni nyuma y’isuzuma ryakozwe n’intumwa za Mineduc muri ako karere. Zasanze imwe mu mpamvu ituma abana bava mu ishuri muri Nyamagabe harimo gusibizwa, kwirukanwa kwa hato bakajya gukora mu cyayi, kurinda umuceli, gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye Perezida Kagame ko bagiye gukomeza ‘gushishikariza ababyeyi kurinda abana guta ishuri kuko bigararagara ko umubare w’abana bata ishuri uri hejuru cyane n’abarimu bakomeje gutesha abana ishuri kubera ko babasibiza ku kigero kiri hejuru’.

Icyakora Perezida Kagame yavuze ko abarimu atari bo kibazo, ngo kuko atumva inyungu baba bafite mu gusibiza umunyeshuri kandi yatsinze cyangwa kumwimura atatsinze.

Ati “Sinibwira ko hari umwarimu wifuza ko yasibiza abanyeshuri. Umunyeshuri utatsinze we bamwimura bate? Biri impande zombi rero. Hari ubwo umunyeshuri aba atatsinze kubera ko yigishijwe nabi ibyo ubibara ku mwarimu.”

Yavuze ko mu kurwanya ko gutsindwa k’umunyeshuri byaturuka kuri mwarimu, Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo kongera ubushobozi bwa mwarimu ahabwa amahugurwa n’ubushobozi mu buryo bw’imibereho.

Ati “Ubushobozi bw’imyigishirize n’ubushobozi bw’ibyo bahembwa turagerageza ngira ngo natwe dukeneye kongera imbaraga kuko ntabwo biba bihagije. Hashyizweho aho abarimu bashobora kuvana inguzanyo ku buryo buhendutse, ejo bundi twongeye imishahara, wongera uko ubishoboye ntabwo wongera ibihagije umuntu ariko icyo aba ari ikimeneyetso cyiza.”

Perezida Kagame yavuze ko abanyeshuri n’ababyeyi bagomba gushyiraho akabo kugira ngo uburezi n’uburere by’abana birusheho gutera imbere.

Ati “Biturutse ku bufatanye hagati y’ababyeyi n’abanyeshuri nabo baba bakwiye gushyiraho akabo, bagakoresha uburyo buhari abantu bagatera imbere, tukagira uburezi bumeze neza tukagira abana babyungukiramo biga bagatera imbere bakabasha gukorera igihugu cyabo uko bikwiye.”
Imibare y’uko uburezi buhagaze yasohowe na Minisiteri y’Uburezi umwaka ushize, igaragaza ko gusibira mu mashuri abanza byari ku kigero cya 16.4% mu 2017 , kuva mu ishuri kw’abana mu mashuri abanza byo biri kuri 5.6 %.

Mu mashuri yisumbuye gusibira byari ku kigero cya 5.2%, naho kuva mu ishuri bingana na 4.4%.

PNG - 876.7 kb
Perezida Kagame ntiyumva uburyo umunyeshuri utatsinze yimurwa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Hakizimana Manasse Kuya 2-03-2019

niyompamvu uburezi bwacu bwurwanda bugenda busubira inyuma gakegake .nonese nigute wasobanura ukuntu umuntu urangije kaminuza adashobora kwiyaminiya kuganira murundi rurimi rwamahanga Koko!? nsigaye ndeba abana barangiza kaminuza agahinda kakaza .

iganze Kuya 1-03-2019

Kwimura abatatsinze byatumye motivation y’abana mu kwiga igabanyuka cyane. Icyapfaga kubafasha ni uguharanira kuziga mu kigo cyiza iyo watsinze neza. Ubu nabyo ejobundi babivanyeho umwana yabona amanota 5 bakamwohereza muri nine . Ubwo igisigaye gikangurira aumwana kwigana umwete ni iki? Nta na kimwe. Ibi ntawe bifasha ari umwana , ababyeyi, cga abarezi.
Birababaje, uko amashuri arushaho guhenda, ni ko arushaho kugabanya umusaruro.
Reka twizere ko ubwo pereziga abisabye bigiye gukemuka.