Perezida Kagame yavuze uko yingingiye Museveni gukemura ikibazo cy’abanyarwanda bashimutwa akigira ntibindeba

Perezida Paul Kagame ntahwema gukora hirya no hino yewe no gukoresha inzira zose ziba zishoboka ngo ashake icyatuma abanyarwanda aho bari hose batekana, ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe utameze neza, yavuze uburyo yingingiye Perezida Museveni gukemura ikibazo cy’abanyarwanda bashimutwa bagafungirwa muri Uganda nyamara ngo akigira ntibindeba.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu mwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru watangiye ku wa 9 Werurwe, i Gabiro mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Uganda yagize uruhare rukomeye kugira ngo umwuka uri hagati y’ibihugu byombi urusheho kuba mubi, Abanyarwanda babigaragaza bagahindurwa abasazi, abicanyi n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko Uganda yagize urwitwazo umwanzuro u Rwanda rwafashe wo gufunga umupaka kubera imirimo yo kuwusana nyamara ntaho bihuriye n’agatotsi kari hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Richard Sezibera yagaragaje ko ‘Imirimo yo kubaka umupaka wa Gatuna yagabanyije urujya n’uruza rw’abantu ariko ko bizarangira muri Gicurasi’.

Perezida Kagame yagarutse ku banyawanda bajya muri Uganda bagakorerwa ibikorwa bibi birimo gufungirwa muri gereza zisanzwe n’iza gisirikare, abandi bagafungirwa ahatazwi nyamara nta cyaha bashinjwa.

Yavuze ko inshuro nyinshi yaganiriye na mugenzi we ariko ntagaragaze ubushake bwo kubikemura. Yakomoje ku kirego cy’umunyarwanda wahoze mu gisirikare muri za 1990 witwa Rtd Sgt René Rutagungira n’abandi nkawe.

Ati “Ibya René ni ikintu naganiriyeho na Perezida wa Uganda, abantu ba RNC, bahawe ububasha bwo gukorera muri Uganda haba mu nkambi n’abasanzwe baragiyeyo mu bundi buryo. Iyo uri mu cyiciro cy’abinjiye bitemewe muri Uganda ibyoroshye ni ukuvuga ko uriyo utavuga rumwe na leta ukagira amahoro.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bo muri RNC bafashijwe na Uganda begereye ba Rutagungira mu myaka nk’ibiri n’igice ishize, bashakaga ko bakorana bakabyanga kuko bari barabanye mu gisirikare babazi.

Nyuma yo kubyanga bahise bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, n’abagambiriye kwica abanyarwanda batavuga rumwe narwo, barabafunga.

Ati “Mfite ibimenyetso kandi nabiganiriyeho na mugenzi wanjye muri Uganda. Twahuye kabiri mu nama yabereye Addis Abeba tubivuganaho.”

Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma ya Uganda yemeye kubafunga kuko isanzwe ishyigikiye ibikorwa bya RNC, maze bagatangira kubakorera iyicarubozo kugeza uyu munsi.

Ati “Mbajije Perezida wa Uganda ibiri kubera iwe kandi bisa n’aho hari abamufasha bari mu butegetsi nsanga arabizi. Hashize iminsi ibirego birahinduka, bihora bihinduka n’ubu byarahindutse ejo bundi.”

Nyuma Perezida Museveni yaje kubwira Kagame ko icyo bamufatiye baje kumenya amakuru ko hari umuntu yishe nyamara Abanya-Uganda, aribo birirwa bandika ko hari abicwa bicwa na Leta yabo.

Kagame ati “Mbwira Museveni nti ‘u Rwanda ntirushaka ibibazo n’uwari wese uretse nawe. Twe turi mu byacu ngo dutere imbere, ibyo kwivanga mu bindi bihugu si ibyacu. Naravuze nti biri mu bubasha bwawe ariko umenye ko ari ibihimbano kandi bamwe muri Guverinoma yawe hari abari kubafasha ngo baduhungabanyirize umutekano.”

Perezida Kagame yasobanuye ko Museveni yamwijeje ko azagira icyo abikoraho ariko aho kugikora babihinduye ko bamufatanye imbunda, ibintu bivuzwe mu byumweru bibiri nyamara bamumaranye imyaka ibiri.

U Rwanda rwahaye Uganda amazina y’abaturage barwo bafungiyeyo bamwe yemera ko izi aho bafungiye abandi irabahakana nyamara bose nta cyaha kizwi baregwa, bituma Guverinoma y’u Rwanda igira inama abanyarwanda kutajya muri Uganda.

Uganda ntiyigeze ishakira amahoro u Rwanda

Perezida Kagame yagaragaje ko Uganda yahereye kera yifuriza ibibi u Rwanda, aho yatanze urugero ku byanditswe n’umwanditsi wavuze ku rupfu rwa Seth Sendashonga, wigeze kuba mu buyobozi bw’u Rwanda wapfuye muri 2008, aho uyu mwanditsi uvuga ko yamusanze i Nairobi muri Kenya aganira n’abajenerali ba Uganda ku bikorwa byo kumushyigikira ngo arwanye u Rwanda.

Kagame ati “Impamvu mbivuga, ni ukubereka uburyo ibintu bimaze imyaka 20 bihagaze. Mu gihe turi aha tugira ibyo tuvuga, hari undi uri hariya uri kuvuga ngo ntabwo tuzakwemerera kandi hari ukuri mu byo Prunier yavuze kuko twabonye ayo makuru ko ibyo bintu byari biri kuba.”

Museveni yavuze ko atazi Rujugiro

Kagame yavuze ko Rujugiro Tribert afite ibikorwa muri Uganda, ariko yigeze kumubaza mugenzi we Museveni akamuhakanira ko atanamuzi, bikamutwara imbaraga kumwumvisha ko amuzi.

Ati “Arongera arambwira ati ‘ikibazo mwe abanyarwanda mukwiye kumenya gutandukanya politiki na business [ubushabitsi]. Ndamubwira nti ‘urakoze’. Kenshi na ubushabitsi na politiki ntabwo wabitandukanya. Niba umuntu ari guha amafaranga agatsiko k’abantu ngo baze gutera ikindi gihugu, ndakeka nta business irimo! ndakurekeye ubikemure uko ubyumva.”

Perezida Kagame yavuze ko yabwiye Museveni ko inshuro nyinshi yamugaragarije ibibazo bibangamiye impande zombi, amubaza niba hari icyihariye afitanye n’u Rwanda ngo agikemure ariko ntiyagira icyo amuhishurira.

PNG - 890.1 kb
Perezida Kagame yavuze uko yabwiye Museveni ikibazo cy’abanyarwanda bashimutirwa muri Uganda nyamara ngo yigira ntibindeba

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo