Perezida  Kagame yavuze ko icuruzwa ry’abantu ritarwanywa n’igihugu kimwe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ibi yabugarutseho ubwo yifatanyaga n’urubyiruko ruteraniye mu nama Nyafrika y’urubyiruko yiswe Youth connect Africa Summit 2019 iri kubera i ikigali, yitabiriwe n’abasaga ibihumbi icumi baturutse ku mugabane w’afrika.

Perezida Kgame yavuze ko, icuruzwa ry’abantu ku mugabane w’afrika nk’ikibazo kigaragazwa nk’ikiri mu by’ingutu bibangamiye umugabane, ni ikibazo cyazamuwe n’uwitwa Chadia wo mu ihuriro Nyafrika ry’urubyiruko abaza umukuru w’igihugu cy’u Rwanda uko abakuru b’ibihugu by’afurika bashakiye umuti iki kibazo n’uko cyakemurwa.

Perezida kagame mu kumusubiza yavuze ko ari kibazo cyavuzweho n’abakuru b’ibihugu bya Afurika, no ku rwego rw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Yagize ati:”Ubuyobozi bwa Afurika na ndetse no ku rwego rw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika bwabiganiriyeho, si byo gusa kandi n’ibihugu bigize afurika bagiye bakorana, hagiye hajyaho n’ubufatanye bw’inzego za polisi n’izindi zishinzwe umutekano muri ibyo bihugu babikurikirana, ariko biracyakorwa.”

Iki kibazo gihangayikishije abategetsi ba Afurika muri Nyakanga uyu mwaka wa 2019 umuryango Never Again wakigaragaje mu bnushakashatsi wakoze ko kuva mu mwaka wa 2016 kugeza muri 2018, abasaga 500 bashowe muri ubu bucuruzi ahanini bajyanwa mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati , umubare munini ukaba ari abakobwa n’abagore bagizwe na 95%.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko intandaro yabyo, ari ubukene n’ubushomeri mu rubyiruko cyane ko bacuruzwa ku kigereranyo cya 87%.

Perezida Paul Kagame, ari kumwe n’uru rubyiruko yavuze ko ari ikibazo cy’ingutu koko kigomba kwitabwaho n’ibihugu bya Afurika byose.

Ati:”nanone nk’uko wabivugaga n’ukuri koko kuvuga ko ari ikibazo cy’ingutu, gikomeye tugomba kwitaho kuko birakorwa. Twe nk’u Rwanda ibirego nk’ibyo byarakurikiranywe, hagira abafatwa n’umubare utari muto wagejejwe imbere y’ubutabera, hari n’ababifungiwe, ni urugamba rudakwiye kurebwa nk’u rw’igihugu ubwacyo ahubwo birareba umugabane wose.”

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rugaragaza ko, mu myaka 5 ishize hagaragaye amadosiye 189 y’abakurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abantu.

Ni mugihe kandi mu mwaka wa 2018, bakiriye ibirego 49, aho abagera kuri 80 bari bagiye gucuruzwa, hafatwa abagera kuri 78 bakekwaho icyo cyaha, mu gihe abari bagiye gucuruzwa 25 bafashwe bagasubizwa mu bihugu byabo.









Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo