Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’u Rwanda n’u Bufaransa bitakemurwa no guhora bisubirwamo gusa

Perezida wa Repubulika yu Rwanda Paul Kagame avuga ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa bishingiye ku mateka yaranze u Rwanda mu 1994, bidashobora gukemurwa no guhora bisubirwamo ahubwo gusa ko bisaba igihe n’inyigo.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’ikinyamakuru, Jeune Afrique yatangaje ko ubu atari igihe cyiza cyo guheranwa n’amateka ko ari umwanya wo kureba icyakemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Kuva Perezida Macron yajya ku butegetsi hagaragaye ko umubano utari mwiza wari hagati y’ibihugu byombi ushobora kuzahurwa kuko Abaperezida bombi bakunze kugirana ibiganiro . Gusa Perezida Kagame avuga ko ibibazo by’amateka mabi n’ibibazo bafitanye bitagomba gukemuka mu cyumweru kimwe cyangwa ukwezi ko ari ibintu bitwara igihe kuko bifite inzira binyuramo.

Perezida Kagame ati, “Ibibazo byacu birazwi, guhora bisubirwamo sicyo cyatanga igisubizo. Uko biri ubu umubano wacu n’ubufaransa uri gutera indi ntambwe kandi bitagombye kuvugwa cyane, kandi ndizera ko uyu mubano dufitanye uzafasha gukemura ibibazo muri kuvugaho”.

Abajijwe niba we na Emmanuel Macron w’u Bufaransa barasize inyuma ibirego birimo n’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana ndetse no kubiregwa Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe yavuze ko ikibura ari ukubyemeza kuko u Bufaransa nta na Ambasaderi bufite mu Rwanda gusa buri kintu gikemukira mu gihe cyacyo.

Perezida Kagame ati, “Igihari ni uko tubitekerezaho, ni ikibazo cy’igihe gusa, u Bufaransa nta Ambasaderi bufite mu Rwanda mu myaka itatu ishize, gusa ubu sicyo gihe cyo kuvuga ko byarangiye. Nababwiye ko ibibazo byose bizwi n’icyo gihari. Si ikibazo cy’icyumwerucyangwa ukwezi, tuzabikemura”.

Perezida Kagame yakomoje ku muryango wa Afurika warebeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avuga ko ikibazo atari Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wagize intege nke gusa ahubwo ko ari imiryango mpuzamahanga yose kuko yarebereye ubwo abanyarwanda bicwaga ariko ko hari icyo kwishimira kuko ubu Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ugira uruhari mu kubungabunga no kugarura amahoro mu bihugu byagaragayemo imvururu n’intambara.

Umubano mwiza ugaragara hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagme na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ugaragaza ko hari impinduka mu mibanire ugeranije no mu myaka yashize, kuko ubwo baheruka guhurira muri Amerika kuwa 17 Nzeri 2017 baganiriye ku bufatanye bugamije inyungu rusange ku ngingo zirebana n’amahoro n’umutekano muri Afurika ndetse bongera guhura muri uyu mwaka ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga yabereye I Paris mu Bufaransa.

PNG - 621.6 kb
Perezida Kagame na mugenzi we Emmanuel Macron

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo