Perezida Kagame yavuze igihe u Rwanda rushobora kwinjira mu ntambara anakomoza ku bigamba gufata Nyungwe

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere taliki ya 08 Mata 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, igihe u Rwanda rushobora kwinjira mu ntambara anakomoza ku baheruka kwigamba ko bafashe Nyungwe.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe n’abakorera ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu no hanze yacyo, Perezida Paul Kagame yavuze ko yishimiye intambwe igihugu cy’u Bufaransa gikomeje gutera kugira ngo hanozwe umubano wacyo n’u Rwanda ndetse aboneraho no kwemeza ko intambara hagati y’u Rwanda n’ikindi gihugu ishoboka igihe cyose gishoje intambara ku butaka bwarwo.

Umukuru w’igihugu yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rutajya rushotora ibindi bihugu kuko rudakunda intambara ariko rwakora ibishoboka byose kugira ngo ruhagarika ubushotoranyi bwarusanga ku butaka bwarwo.

Ati “Ntabwo dutekereza gushoza intambara hanze y’igihugu cyacu ariko ntitwabura kuburira ushaka kuzana intambara ku butaka bwacu. Intambara irashoboka igihe cyose hagira ushaka kuyizana ku butaka bwacu. Niba hari umuntu ufite igitekerezo cyo gushoza intambara ku Rwanda, azitegura ibyago bikomeye azahura nabyo. Nahumuriza buri wese mubwira ko kubera ibibazo u Rwanda rwaciyemo, rwiyubatsemo imbaraga n’ubushobozi bwinshi bwo kurwanya umwanzi uwo ari we wese kugira ngo ruhorane amahoro.”

Ku byerekeye inyeshyamba zimaze iminsi zigamba kuba muri Nyungwe, Perezida Kagame yavuze ko izi ari inkuru zishaje z’abatazi ibyo bavuga.

Yagize ati “Hari abantu bamaze iminsi bishimira intsinzi ngo bafashe ibice bimwe by’igihugu. Izo ni inkuru zishaje, ntabwo bazi ibyo bavuga. Abigamba ko bari muri Nyungwe mbafata nk’abantu bashaka kudushotora ngo turwane bibeshya ko bazabigiriramo inyungu. Abo bashaka kudushotora barashaka ngo tube nkabo, tugire ibibazo. Twanze kwinjira muri ubwo bushotoranyi. Tuzahangana n’abazambuka umupaka wacu, twe ntituzambuka ngo tujye guteza ibibazo ahandi."

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibyo Perezida Macron ari gukora kugira ngo umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda ugende neza bitanga icyizere ko bizagenda neza.

Kagame yemeje ko ibyo Macron ari gukora bifite igisobanuro cyiza ndetse bitanga icyizere ko u Bufaransa buzashyira bukagaragaza ukuri ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu bizava mu isuzuma rizakorerwa mu ishyinguranyandiko [Archives].

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kutirara bitewe n’aho bamaze kugera ahubwo bakwiriye kwigira ku bateye imbere bagakomeza gukataza mu iterambere.

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC) uzamera neza kuko bakomeje kuganira kugira ngo ibibazo bikemuke.

PNG - 627.7 kb
Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo