Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda ryururutswa mu kunamira Nkurunziza

Mu rwego rwo kwifatanya n’Abarundi kunamira Perezida wabo, Pierre Nkurunziza uherutse kwitaba Imana, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirabu yururutswa kugera hagati.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; rivuga ko ibi bitangira gukurikizwa kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020 kugeza igihe Nyakwigendera azashyingurwa.

Kugeza ubu mu bihugu bitandatu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC, bine muri byo byururukije amabendera yabyo mu kwifatanya n’Abarundi muri iki gihe gikomeye.

U Rwandaq ruje rukurikira Uganda yabitangiye ejo hashize, Tanzania ndetse na Kenya na byo biza gutangiza iki gikorwa kuri uyu wa Gatandatu.

Pierre Nkurunziza yitabye Imana ku wa 08 Kamena 2020 gusa byemezwa na Guverinoma y’u Burundi ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2020 ivuga ko yapfiriye mu bitaro ya Karusi biherereye mu mujyi wa Bujumbura yishwe n’indwara y’umutima.

Kurikira n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo