Perezida Kagame yatanze imirimo mishya, hari n’uwirukanwe atarangije Manda ye

Nkuko bigaragara mu itangazo ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2020 rivuye mu Biro bya Misitiri w’Intebe, ashingiye ku biteganwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo ya 112 n’iya 116, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu mirimo itandukanye.

Mu bahawe imirimo mishya, harimo Dr. Ngabitsize Jean Christome wari Umudepite ubu akaba yinjiye muri Guverinoma nk’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Bakuramutsa Feza Urujeni wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga aba Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Bakuramutsa Feza Urujeni wagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibiro bya Perezida ntabwo ari mushya Perezidansi kuko yigeze kuyobora Imbuto Foundation, umushinga wa Madamu wa Perezida wa Repubulika unakorere muri Perezidansi. Bakuramutsa kandi si mushya muri Dipolomasi kuko yigeze kuba yungirije Intumwa y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Bakuramutsa asimbuye kuri iyu mwanya Ines Mpambara uherutse guhindurirwa umwanya agashingwa Imirimo y’Inama y’abaminisitiri.

Mukama Abbas na we wari umaze igihe ashoje Manda ye mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite uheruka aho yari Visi-Perezida wawo yagizwe Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bisa nayo aho asimbuye Musangabatware Clément, uyu akaba yirukanwe kuri uyu mwanya kuko haburaga umwaka umwe ngo Manda ye irangire.

Mukama Abbas yabaye mu Inteko Ishinga Amategeko imyaka igera kuri 18. Yamenyekanye cyane muri Politiki ubwo yari akuriye Komisiyo idasanzwe y’Abadepite yacukumbuye ibibazo byari mu ishyaka rya MDR rya Twagiramungu Faustin raporo yayo ikanzura ko iri shyaka rikwiye guseswa, Abadepite bakayemeza MDR igaseswa ityo bwa Kabiri, mbere ikaba yai yarasheshwe na Habyalimana ubwo yafataga ubutegetsi muri Nyakanga1973, nyuma y’imyaka 2 agashyiraho ubutegetsi bw’ishyaka rimwe rukumbi, MRND.

Mukama Abbas yongeye kuvugwa mu gihe cy’ikusanyamakuru rya Gacaca aho yashyizwe mu majwi ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewa Abatutsi mu 1994 mu Bugarama iwabo mu Karere ka Rusizi ariko biza gucwerera akomeza imirimo ye yo kuba Intumwa ya Rubanda.

Musangabatware Clement we yirukanwe atarangije Manda ariko nta cyatangajwe yaba azize kuko Manda ye yari ikibura umwaka umwe ngo irangire.

Abavunyi bungirije bagira Manda y’imyaka ine yisubiramo rimwe. Ntihatangajwe icyo yazize ariko bamwe mu bo bakorana bavuga hari hashize iminsi babona asa n’ufite ibibazo bakurikije imyitwarire ye mu kazi itari ikiri ku rwego rw’umuyobozi nka we. Yabaga mu ishyaka rimwe n’Umuvunyi Mukuru, rya PSD.

Mu itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, aba ni bo bayobozi bashya bashyizweho na Perezida Kagame:


Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi


Bakuramutsa Feza Urujeni, yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika


Mukama Abbas ubwo yarahiriraga kuba Umudepite mu 2013


Musangabatware Clement, wari Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa yirukanwe kuri uyu mwanya Manda ye itarangiye

Kizito Mihigo yari yarabwiye Ingabire Victoire imigambi ye, yatubwiye ikimuri ku mutima muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo