Perezida Kagame yasubije abamubitse ko ’Urucira Mukaso rugatwara nyoko’

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Nzeli 2020 cyagarutse ku ngingo zitandukanye, Perezida Kagame yaboneyeho gusubiza abavuze ko ubuzima bwe bwaba butifashe neza ndetse ko ashobora kuba yaritabye Imana yifashishije umugani wa Kinyarwanda ugira uti "Urucira Mukaso rugatwara nyoko" ni mu gihe Padiri Nahimana ushyirwa mu majwi nk’uri mu bakwirakwiza aya makuru avuga ko yabishingiye ku cyo yita ’akajagari’ avuga ko ngo kari mu gihugu.

Mu kiganiro cyari gitegerejwe na benshi kuri iki Cyumweru, nibwo bamwe mu bari bagikurikiye baboneyeho kubaza Perezida Kagame niba izo nkuru zivuga ko ubuzima bwe butameze neza yarazibonye n’uburyo imbuga nkoranyambaga zakoreshwa neza mu kwirinda ibihuha nk’ibyo.

Perezida Kagame yavuze ko amakuru amubika na we yayabonye gusa ngo ntiyayahaye agaciro.

Ati “Narabimenye vuba aha, ntabwo bavuze gusa ko ubuzima bwanjye bumeze nabi ahubwo ngo ko ntakiriho. Birarenze. Hari umugani tugira uvuga ngo ‘urucira mu kaso, rugatwara nyoko.’

“[Aseka] Ndizera ko tutagiye kubura ababyeyi benshi kubera aba bantu bakwirakwiza ibintu nk’ibyo ariko ubuzima ni ubuzima, yewe n’abo bavuga ibyo sinzi imyaka bazamara ku Isi ariko n’iyo baba bazabaho imyaka ijana, iyo myaka ijana izagera aho ishire.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kumenya gusesengura, bakamenya ukuri kw’amakuru bakura ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, yagiriye inama Nahimana avuga ko ashobora kuzisanga na we yatawe muri yombi nka Rusesabagina kubera ibyo akomeza gukwirakwiza.

Ati “Ntabwo bintwarira umwanya iby’uwo mupadiri, ariko na we ntibizagutangaze umunsi tuzaba tumufite hano nk’ibya Rusesabagina. Abika abapfuye n’abo yica ariko na we bizamugeraho, azisanga atazi uko yageze hano.”

“Icyo nabwira urubyiruko n’abandi bantu, bajye bamenya gusesengura, bajye bakoresha imbuga nkoranyambaga bige, bavugane n’abantu, batange amakuru uko bashaka ariko bashyiremo no gusesengura, bamenye ibishobora gushyirwa ku mbuga mbwirwaruhame […] ari uwo mupadiri cyangwa undi, abantu babaho uko babayeho ntabwo twabuza ababayeho nabi kubaho nabi mu buryo bw’imico nk’iriya ariko ushobora kumenya ikibi n’icyiza, bakabitandukanya kuko birabafasha mu buzima bwabo.”

Perezida Kagame yavuze ko imbuga nkoranyambaga ubusanzwe ari ikintu cyiza gifasha abantu guhura, bakamenya ibibera kure aho batagera mu buryo bugaragara.

Icyakora, yavuze ko hari ababikoresha nabi ku buryo hakwiriye gushakwa uburyo ikoreshwa nabi ry’izo mbuga ryakumirwa, hakimakazwa ibyiza byaryo.

Ati “Hari aho bigera bikaba bibi cyane, hakenewe inzira nshya zo guhangana n’ibi bintu ku buryo bitabangamira abantu benshi.”

Yakomeje agira ati “Hakenewe kugira igikorwa, bigakorwa neza ku buryo bitarangira ukoze ibindi bintu bibi mu gihe urwana no guhangana n’ibindi bibazo byari bihari.

Padiri Nahimana Thomas ufite ishyaka rikorera mu mahanga ndetse wakunze kumvikana kenshi anenga Leta y’u Rwanda. ari mu bavugwa gukwirakwiza amakuru yiswe ’ibihuha’ ku buzima bwa Perezida Kagame. Avuga ko yabaye umupadiri mu 1999 mu Rwanda kugeza mu 2005 ari na bwo yerekeje mu Bufaransa naho mu 2012 akaba aribwo yinjiye muri Politike nkuko abivuga.

Ku bavuze ko yaba ari gushaka ’Views’ ku makuru yatangaje, yabwiye UMUBAVU ko ngo no kuva yagera mu Bufaransa yakomeje kugenda yibeshaho ndetse ko ngo yigisha muri Kaminuza ibijyanye n’amategeko bityo ngo atajya gushaka Views ngo akunde abeho.

Ati "Aho mpagarikiye imwe mu mirimo mu 2012 ngiye muri Politiki, na bwo nakomeje kwibeshyaho n’ubu ndi umwalimu muri Kaminuza nigisha ’Droits’ nigisha Amategeko ntabwo rero nkeneye Views kugira ngo mbeho rwose".

Nahimana avuga ko kuri we aheruka Perezida Kagame mu ruhame ku wa 16 Gashyantare ubwo ngo yari mu nama y’abayobozi, akavuga ko nyuma yamenye amakuru ko yagiye I Londres ku wa 21 Werurwe ngo ntagaruke mu Rwanda kubera ikibazo cy’uburwayi.

Uyu mugabo akomeza avuga ko ngo ubwo umukuru w’igihugu yageraga i Londres, ngo abaganga bavuze ko ntacyo bamumarira bakamwohereza muri Isirayeli mu Mujyi wa Haifa.

Kuri we avuga ko ngo umukuru w’igihugu amaze amezi atandatu adakandagira mu gihugu, akavuga ko ngo byateje akajagari mu gihugu. Si Perezida avuga gusa kuko avuga ko ngo n’abandi bayobozi bakuru nka Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Inteko/Umutwe w’Abadepite kimwe na Perezida wa Sena n’abandi avuga ko na bo batakigaragara mu ruhame.

Uyu mugabo avuga ibi byose mu gihe umukuru w’igihugu yagiye agaragara mu bihe bitandukanye ayoboye Inama y’Abaminisitiri, ibyo atemera avuga ko ari ’itekinika’ ryo kwerekana ko ahari kandi ngo atagihari.
Reba hano uko yabivuze

Si ubwa mbere hatangazwa amakuru y’ibihuha ku buzima bwa Perezida Kagame kuko no muri Mutarama 2014 hari urubyiruko mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigabije imihanda bishimira ko Perezida w’u Rwanda yapfuye. Icyo gihe umubano w’u Rwanda na RDC ntabwo wari wifashe neza.

Ayo makuru yaje kunyomozwa n’inzego zitandukanye mu Rwanda, zigaragaza ko ari ibihuha bidafite ishingiro.


Perezida Kagame yasubije abamubitse ari muzima ko ’Urucira mukaso rugatwara nyoko’ agaragaza ko atari byiza kwifuriza abandi ibibi kuko ejo ari wowe bishobora kugeraho

UMVA IKIGANIRO PADIRI NAHIMANA YAGIRANYE N’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo