Perezida Kagame yageze muri Namibia mu ruzinduko rw’ akazi

Perezida w’u Rwanda akaba n’ umuyobozi w’ umuryango w’ Afurika yunze ubumwe Paul Kagame kuri uyu wa 16 Kanama 2018 yageze mu gihugu cya Namibia yakirwa na Hage Geingob

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azitabira inama ya 38 isanzwe y’ Umuryango w’ ubukungu uhuza ibihugu by’ Afurika y’ Amagepfo SADEC.

Namibia ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Nambia Hage Geingob.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko yo kongera ibikorwaremezo no kongerera urubyiruko ubushobozi. Ni inama y’ iminsi ibiri itangira kuri uyu wa 17 Kanama ikazasozwa ku wa Gatandatu tariki 1

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Dumpozi Kuya 19-08-2018

Turamushyigikiye