Perezida Kagame yaganirije ba Ofisiye ba RDF yirinze COVID-19-Amafoto

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi 2020, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yagiranye ikiganiro na ba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda mu nama yabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.

Iyi nama yabaye mu gihe u Rwanda n’isi yose bakomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19 bityo na yo yabaye hubahirijwe amabwiriza y’igihugu yo kwirinda iki cyorezo, aho aba ba Ofisiye bari bicaye bahanye intera hagati yabo.

Uretse aba ba Ofisiye, na Perezida Kagame yubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho yagaragaye yambaye agapfukamunwa kimwe n’abari bamugaragiye barimo Umujyanama Mukuru we mu bya Gisirikare n’Umutekano, Gen James Kabarebe.

Perezida Kagame kandi yari mu mpuzankano ya Gisirikare yaherukaga kugaragaramo mu kwezi kwa 12 muri 2018 aho yari ku Kigo cya Gisirikare cya Gabiro haberaga imyitozo ya gisirikare.

Gusa kugeza ubu amakuru ahari ni uko ingingo zaganiriweho muri iyi nama zitari zatangazwa ariko birumvikana Perezida Paul Kagame yaganirizaga aba ba Ofisiye anabagezaho impanuro.

Amafoto: RDF





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo