Abagororwa barimo 52 bafungiye kwihekura no gukuramo inda bahawe imbabazi

Amakuru y’izi mbabazi umukuru w’igihugu yahaye aba bagororwa, yamenyekanye bitangajwe na Guverinoma y’u Rwanda, ku Rukuta rwayo rwa Twitter.

Kuri uru Rubuga rwa Twitter, hagaragaraho itangazo ry’Inama y’Abaminisiri yateranye ku wa 10 Ukwakira 2019, iyobowe na Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu myanzuro y’iyo Nama y’Abaminisitiri, hagaragaramo ko ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abagororwa mirongo itanu na babiri (52) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo kwihekura no gukuramo inda.

Muri iyi myanzuro y’ Inama Idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2019, hemejwe iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa ibihumbi bibiri na magana ane na mirongo itanu n’umwe (2 451) babisabye kandi bakaba bujuje ibiteganywa n’amategeko.

Muri uyu mwaka wa 2019, mu kwezi Kamena nabwo harekuwe abagororwa 788 bari bafungiwe muri Gereza zitandukanye zo mu Rwanda, nyuma y’umwanzuro wafashwe n’Inama idasanzwe y’Abaminisitiri.

Wasoma hano itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri

https://t.co/XZQxCvDdI1?amp=1

http://gov.rw/newsdetails2/?tx_ttnews[tt_news]=2253&cHash=b4a78aa1f35cbdf1a9501879305ae8c4





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo