Perezida Kagame ntiyumva uburyo RIB yaba yari izi ikibazo cya Kamali Diane ntikore icyo isabwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje gukurikirana ikibazo cy’umukobwa witwa Kamali Diane uherutse kwandika ku rubuga rwa Twitter avuga ko yakubitiwe mu ruhame akanatukwa na Dr Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri Televiziyo ya Goodrich TV.

Kamali Diane uvuga ko yakubitiwe muruhame ku wa 05 Nzeri 2019, yanditse kuri Twitter ubutumwa buherekejwe n’amashusho yafashwe na kamera yo mu nyubako avuga ko Dr. Habumugisha yamukubitiyemo mu ruhame, abimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ariko ngo hakaba hashize amezi abiri uwo mugabo atarahanwa.

Diane nyuma yo kubona ko ikibazo cye kitari gukurikiranwa yahisemo kwandika ubutunmwa ku rubuga rwa Twitter avuga ikibazo cye abimenyesha inzego zitandukanye zirimo ibiro by’umukuru w’igihugu (Village Urugwiro), Madame Jeanette Kagame ndetse na Perezida Kagame.

Nyuma y’iminsi 6 Kamali Diane yanditse ubutumwa kuri twitter, Perezida Kagame yamusubije avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo gusa agaragaza ko bitumvikana mu gihe RIB yaba yaramenye ayo makuru ntikore icyo isabwa.

Kuri Twetter ye Perezida Kagame yasubije Kamali Diane agira ati “Turabikurikirana tumenye icyabaye tunafate imyanzuro ya ngombwa. Biratunguranye niba RIB yaramenye amakuru, ni gute itakoze ibyagombaga gukorwa?”.


Perezida Kagame yasubije uyu mukobwa akoresheje urubuga rwe rwa Twitter amubwira ko agiye kubikurikirana

Kamali Diane mu minsi ishize aganira n’itangazamakuru yavuze ko ariya mashusho yashyize kuri Twitter yafashwe ku wa 16 Nyakanga 2019 ubwo bari mu nama mu nyubako ya M. Peace Plaza aho Goodrich TV ikorera. Icyo gihe ngo umukobwa bakorana yarimo avuga ku makosa y’abayobozi barimo Dr Francis, uyu mugabo akeka ko Kamali ari gufata amashusho akoresheje telefoni niko guhaguruka amwuka inabi.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo Dr Habumugisha yatawe muri yombi, dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha ku munsi ukurikiyeho, aho akurikiranyweho icyaha cyo gutuka no gukubitira umuntu mu ruhame.

Igihe iki cyaha cyaba kimuhamye, ingingo ya 121 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, aba akoze icyaha.

Ibi abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ampurire caleb Kuya 13-09-2019

Birakwiye ko akuricyiranwa umuntu niwe wihesha agaciro gukomera ku umuntu nibisobanura guhohotera abandi kandi RIB nayo yuzuze inshingano zayo nkuko bikwiriye murakoze