Perezida Kagame na Museveni bagiye guhurira i Gatuna ku mupaka

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida Museveni wa Uganda barahurira ku mupaka wa Gatuna ku wa Gatanu mu gushaka igisubizo cy’ibibazo bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020 biteganyijweko abakuru b’ibihugu byombi bari buhurire i Gatuna hagamije gushakira hamwe umuti urambye w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Luanda muri Angora.

Hashize igihe hagati y’u Rwanda na Uganda humvikana umwuka mubi. Buri gihugu gifite ibyo gishinja kigenzi cyocyo.

Bimwe mu bibazo bikomeye leta y’u Rwanda ishinja Uganda, harimo gufunga binyuranije n’amategeko no gutoteza Abanyarwanda hakiyongeraho gukorana na bamwe mu barwanya leta y’u Rwanda.

Ibi byatumye mu ntangiriro z’umwaka ushize leta y’u Rwanda igira inama Abanyarwanda yo kutajya muri Uganda kubera ibibazo bashobora guhurirayo nabyo.

U Rwanda rwashyikirije Uganda urutonde rw’abagomba gufungurwa kimwe n’uko Uganda yabikoze.

Ibihugu byombi byagaragaje ko bishaka ko hongera hakabaho umubano mwiza, aho bamwe mu bari bafunzwe batangiye gufungurwa n’ubwo atari bose.
Mu minsi ishize Uganda yafunguye abanyarwanda icyenda harimo barindwi bari barekuwe n’urukiko rwa gisirikare.


Uganda yoherereje u Rwanda abantu icyenda bari bafungiyeyo

Abafunguwe ni Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.


Uganda yarekuye abagande babiri Fidèle Nzabonimpa na Selemani Kabayija

Si abo gusa kuko Daily Monitor ya Uganda yatangaje ko urukiko rwa gisirikare rwakuriyeho ibyaha abanyarwanda babiri aribo Fidèle Nzabonimpa na Selemani Kabayija, bashinjwaga ibyaha byo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Mu nama yahuje intumwa z’ibihugu byombi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 14 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yatangaje ko mu kugaragaza ko bifuza ko umubano w’ibihugu byombi wongera kuba nk’uko wahoze bakuriyeho ibyaha abanyarwanda icyenda bari bafungiye muri icyo gihugu.

Sam Kutesa yasabye u Rwanda kubikora nk’uko Uganda yabikoze bakarekura Abanya-Uganda basaga 50 bafungiwe mu Rwanda.

Icyo gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko uyu munsi hari abanya-Uganda icyenda barimo kurangiriza ibihano mu Rwanda, kandi bemerewe guhura n’intumwa z’icyo gihugu nk’uko biteganywa n’amategeko, kandi bari ku rutonde u Rwanda rwakwishimira gutanga.

Yakomeje ati “Mu bijyanye n’amasezerano ya Luanda, u Rwanda narwo rwahagaritse gukurikirana mu mategeko abanya-Uganda 15, bararekuwe.”

Guhura kwa Perezida Kagame na Museveni benshi bifuza ko byavamo igisubizo kirambye ku bibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi, hakaba hakongera kubaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’u Rwanda na Uganda.


Hari benshi bategereje ifungurwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Uganda

Umusore yarongoye mu mukondo w’umugore we kubera kutamenya aho igitsina kiba:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo