Perezida Kagame na Madamu n’abandi bayobozi bitabiriye urugendo n’ijoro byo Kwibuka (Amafoto)

Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro batandukanye baraye bifatanyije n’abanyarwanda mu rugendo n’ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, ryabereye kuri Stade Amahoro.

Nyuma y’ijambo ritangiza Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we ndetse n’abandi banyacyubahiro bifatanyije n’abanyarwanda mu rugendo rwo Kwibuka rwahereye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko iherereye ku Kimihurura, rugera kuri Stade Amahoro ahakomereje ijoro ryo kwibuka.

Mu bashyitsi batandukanye bitabiriye uru rugendo harimo Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr. Abiy Ahmed, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Madamu Louise Mushikiwabo.

Uru rugendo rwo kwibuka “Walk To Remember” rwatangiye ahagana saa kumi bagana kuri Stade Amahoro ahabereye ijoro ryo kwibuka. Ni imihango yitabiriwe n’abanyarwanda bagera ku bihumbi 25 biganjemo urubyiruko.

Nyuma yo gukora urugendo rwo Kwibuka "Walk To Remember", imihango yo kwibuka yakomereje muri Stade Amahoro, aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’ababanyacyubahiro bacanye urumuri rw’icyizere ndetse hatangwa ibiganiro bitandukanye.

Amafoto: Igihe

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo