Perezida Kagame mu ndamukanyo nshya yirinda Coronavirus

Ubwo yari mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2020 aho yari yagiye gutaha ku mugaragaro umushinga wo kuhira wa Nasho wubatswe ku bufatanye n’umuryango w’umushoramari w’Umunyamerika, Howard Buffet, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaye asuhuza abayobozi mu ndamukanyo nshya mu rwego kwirinda Coronavirus.

Uyu mushinga wo kuhira wa Nasho Perezida Kagame yatashye kuri uyu wa Gatatu, ukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, watwaye asaga miliyoni $54.

Muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje guca ibintu hirya no hino ku isi dore ko cyanamaze kugera muri baturanyi b’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, abantu bagiriwe inama yo kujya basuhuzanya badakorana mu ntoki nk’uburyo bujyanye n’ingamba zikomeje gufatwa mu kwirinda iki cyorezo, ni bwo buryo Perezida Kagame yifashishije, uburyo bwo guhuza amaboko aho kubakora mu ntoki nk’uko bisanzwe.

Coronavirus yandurira mu matembabuzi ashobora guturuka mu mazuru cyangwa mu kanwa, ikaba yandura iyo umuntu akoze ahantu iyi Virusi yagiye, nyuma akaza kwikora na we ku munwa cyangwa ku mazuru. Ifatira mu myanya y’ubuhumekero, ku buryo yica umuntu imuteye umusonga.

Ubu tuvugana Coronavirus imaze kugera mu bihugu 11 byo ku mugabane wa Afurika birimo Misiri (55), Algeria (20), Africa y’Epfo (7), Tunisia (5), Senegal (4), Morocco (2), Cameroun (2), Burkina Faso (2), Nigeria (2), Togo (1) na RDC yagaragayemo umubiligi uyikekwaho uyu munsi, yabonetse henshi mu bantu bavuye mu bihugu by’u Burayi na Aziya.

Abantu barenga ibihumbi 110 ku isi ubu bamaze kwandura Coronavirus mu gihe muri Africa habarurwa abarenga 100, abo imaze guhitana ku isi yose bari kurenga 7000.

Coronavirus yadutse bwa mbere mu gihugu cy’u Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize ariko ubu tuvugana imaze guhombya isi ubutunzi buhambaye mu gihe gito imaze igaragaye.


Perezida Kagame aramutsa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred na Meya w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard mu ndamukanyo nshya mu kwirinda Coronavirus


Aha Perezida Kagame na Howard G. Buffet bafataga ifoto y’urwibutso mu muhango wo gutaha uyu mushinga

Depite Frank Habineza ati “Imyitwarire mibi yarazamutse igera no mu baministiri”, ararikocoye muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo