Perezida Kagame mu mpuzankano ya Gisirikare aganira n’abitegura kuba abofisiye-Amafoto

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2020, yongeye guseruka mu mpuzankano ya Gisirikare aho yasuye abitegura kuba abofisiye batorezwa mu Ishuri rya Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera kugira ngo aganire na bo.

Ibi biganiro bibaye mu gihe u Rwanda rugikomeje guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, bityo bikaba byabaye hubahirijwe amabwiriza y’igihugu yo kwirinda iki cyorezo nko guhana intera hagati yabo no kwambara agapfukamunwa.

Amafoto yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza Perezida Kagame aganira n’aba basirikare na we yambaye agapfukamunwa nk’uko amabwiriza abivuga.

Ibikubiye mu byo Perezida Kagame yaganirije aba banyeshuri bitegura kuba abofisiye mu Gisirikare cy’u Rwanda ntibyatangajwe.

Perezida Kagame yaganiriye n’aba banyeshuri ari kumwe n’abandi basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda bayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen Murasira Albert.

Umukuru w’Igihugu yaherukaga guseruka mu mpuzankano ya gisirikare ubwo n’ubundi yari i Gako ku wa 09 Gicurasi uyu mwaka aho yari ayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare yahuje ba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda,

Hari nyuma yo ku wa 16 Ugushyingo 2019 n’ubundi ubwo yari I Gako aho yatangaga ipeti rya Sous-Lieutenant ku bofisiye 320 barimo abakobwa 29.

Ishuri rya Gisirikare rya Gako riri mu Karere ka Bugesera ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu. Icya mbere ni ababa bararangije Kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga n’Ubumenyi bw’Imibanire y’abantu hongewemo n’ubwa Gisirikare bo biga imyaka ine.

Inyubako z’Ishuri rya Gisirikare rya Gako zubatswe mu 1960. Mu mwaka wa 1974 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato.

Iri shuri rifite umwihariko w’uko mu 1994 ariho hahurijwe ingabo za Ex-FAR zije kwinjizwa mu gisirikare cya RPA. Mu mwaka wa 1999 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.

Umukambwe w’imyaka 108 ahishuye aho SINA yakuye ubutunzi bwose, uyu mukambwe wamukoreye umuti arabivuze byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo