Perezida Kagame avuga ko hari icyizere ko ibibazo by’u Rwanda n’u Burundi bizakemuka

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko hari icyizere ko ibibazo by’iki gihugu n’u Burundi na Uganda bizagera aho bigakemuka.

Yabitangaje ubwo yagezaga ku Baturarwanda uko igihugu gihagaze muri uyu mwaka w’2020 uri kugana ku musozo, ashimangira ko umutekano w’u Rwanda uhagaze neza.

Ati “Twafatanyije n’ibihugu duturanye kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano mu karere. Turacyakomeza kureba uko twafatanya n’abaturanyi, n’ibihugu bindi byo mu Karere, inzira ni nziza, hari byinshi bigenda bigerwaho.”

Ku kibazo cy’u Rwanda n’u Burundi, Perezida Kagame yagize ati “Akabazo kakiriho kari mu majyepfo ku mupaka n’abaturanyi n’abavandimwe b’ibihugu cy’u Burundi. Hari ibiganiro biriho, bikomeza gushakisha uburyo umutekano utahungabana, uva mu baturanyi. Ngira ngo amaherezo bizabonerwa umuti.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi guhera mu 2015, ubwo icyo gihugu cyavugaga ko u Rwanda ruri inyuma y’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Nkurunziza Pierre, u Rwanda rukabihakana, ari na ko na rwo rushinja iki gihugu gucumbikira no gutera inkunga abagize imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ageze mu majyaruguru y’u Rwanda, muri Uganda, Perezida Kagame yavuze ko hakiri ibibazo bigishakirwa umuti, atanga icyizere ko na byo bizakemuka, ati “Haracyari utubazo, nabwo ndibwira ko amaherezo ibibazo byaba bisigaye, bizagera aho bigakemuka kuko nibwira ko iyo bigeze ku mahoro, mahoro abera buri wese, buri wese aba ashaka amahoro…”.

Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wajemo igihu mu myaka ya vuba ishize, buri gihugu kigashinja ikindi kugikoramo ibikorwa by’ubutasi bigamije guhungabanya umutekano.

Uganda yagiye ita muri yombi abacyekwaho kuba maneko z’u Rwanda, mu gihe u Rwanda rwagiye rushinja Uganda n’u Burundi gufasha inyeshyamba ruvuga ko zigamije kurutera.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko nta ibibazo byinshi byahungabanya umutekano w’u Rwanda biturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo byamaze gukemuka,

Ati “Twafatanyije hakimara kuba impinduka y’ubuyobozi muri icyo gihugu. Ibibazo byari bihari byugarije igihugu cyacu, bihungabanya umutekano, twafatanyije kugenda tubishakira umuti, byo bisa nk’aho ikibazo cyaba gisigaye ari gito cyane; ibyinshi byagiye bikemuka.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka irenga itanu utifashe neza gusa kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi muri Kamena 2020, hagiye haba ibiganiro bihuza intumwa z’impande zombi, zemeranya gukomeza gushaka umuti w’ibibazo bihari.

Ni kimwe n’umubano w’iki gihugu na Uganda umaze imyaka ikakaba itatu udahagaze neza, gusa na bwo hari ibiganiro impande zombi zagiye zigirana, harimo bitatu byahuje Abakuru b’Ibihugu, bahujwe na Perezida wa Angola, Joâo Lourenço na Félix Tshisekedi wa RDC.

UBUHAMYA BW’ABA BANTU BUTEYE UBWOBA, IBYO BAVUZE BAKORAGA, BARAHUNGABANA, IBYA BA BATINGANYI BIGEYE HANZE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Teles Yoni Kuya 21-12-2020

Nizere ko abantu birirwa babunza amagambo mabi bavugako H.E ngo yapfuye noneho biboneye ko ari impuha z’ibyifuzo bya bya bigarasha byirirwa bizerera isi nka GAHINI.