Perezida Kabila urarekura ubutegetsi nyuma y’amatora ashobora kuzongera kwiyamamariza kuyobora Kongo

Perezida Kabila yatangaje ko azava ku butegetsi nyuma y’amatora ateganyijwe ku itariki 23 Ukuboza 2018 ariko akaba ashobora kuzongera kwiyamamariza kuyobora Kongo.

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, inkuru yanagarutsweho n’ibitangazamakuru byinshi byo muri aka karere k’ibiyaga bigari yewe no ku isi muri rusange.

Yavuze ko ntaho ateganya kujya handi hatari muri Politike. Yagize ati "Mfite urugendo rurerure cyane ntarasoza muri Politike, niyo mpamvu ntayisohokamo rutarangiye".

Impuguke, abasesenguzi n’abarebera kure ibya Politike ya Kongo bavuga ko Kabila Kabange ashobora kuzahabwa umwanya w’ubusenateri nyuma yuko umukandida watanzwe n’ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi Bwana Rhamazan yaramuka atowe.

Yakomeza acungiye aho ategereje ko Manda ya Rhamazan izaba ishoje muri 2023 kuko Itego Nshinga rya Repubulika ya Kongo riteganya ko Perezida utowe ayobora Manda y’imyaka itanu.

Ibyo bizahita biha amahirwe Kabila Kabange kongera kwiyamamariza kuyobora Kongo Kinshasa muri 2023.

Twabibutsa ko amatora yagiye atinzwa ku mpamvu zo kuba Kongo nta bushobozi yari ifite bwo gutegura amatora, ibintu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila bakomeje kwamaganira kure bavuga ko ari ugutinza amatora ku bushake mu rwego rwo kugundira ubutegetsi.

Kabila yafashe ubutegetsi muri 2001 aho yari asimbuye ise Laurent Desire Kabila wari umaze kuraswa.

Amatora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ateganyijwe muri uku kwezi ku italiki z’uku kwezi k’Ukuboza.

PNG - 734.1 kb
Uyu ni umukandida watanzwe n’ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Bwana Rhamazan

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
SIMBIZI Eugene KAGERUKA Kuya 10-12-2018

Mutugeze kuburyo burambuye imyitwarire y’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta;uko ari kwamamaza umukandida wayo ndetse n’uruhare RWA Kiliziya gatorika muri aya mayors.