Perezida Félix Tshisekedi yahaye imbabazi imfungwa 700 za Politiki

Félix Tshisekedi uherutse gutorerwa kuyobora Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yahaye imbabazi imfungwa za Politike zirimo batatu bakomeye n’abandi basanzwe bagera kuri 700.

Muri izi mfungwa kandi harimo umunyamategeko Firmin Yangamb watawe muri yombi muri 2009 agakatirwa igihano cy’urupfu muri 2010 n’umunyapolitiki utavugarumwe n’ubutegetsi witwa Franck Diongo.

Ku munsi w’ejo ku wa gatatu nibwo umuyobozi mukuru w’ibiro by’umukuru w’igihugu, Vital Kamerhe, yasohoye itangazo ryo guha imbabazi izi mfungwa 700, ari kuri Televiziyo y’igihugu.

Ubwo yiyamamarizaga kuyobora Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu mpera z’umwaka ushize, Perezida Felix Tshisekedi yari yarasezeranyije imfungwa za Politiki ko azazibabarira natorwa.

Firmin Yangambi yaregwaga gufunga abasirikare binyuranyije n’amategeko n’umugambi yo guteza umutekano muke.

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ubutegetsi Franck Diongo we yatawe muri yombi muri 2016 akuriranyweho gufungira ahantu hatazwi abarinzi batatu ba Perezida, ariko we akabihakana.

Vital Kamerhe yanavuze ko abantu bose batawe muri yombi mu myigaragambyo yo guharanira Demukarasi hagati ya 2015 na 2018 bose bababariwe.

Yakomeje avuga ko izi mfungwa 700 zahawe imbabazi za Perezida zirekurwa bidatinze.

Perezida Tshisekedi ni Perezida watowe mu mahoro nyuma y’imyaka irenga 50 muri iki gihugu cye hataba ihererekanya bubasha mu mahoro.

Akimara zimwe mu nyeshyamba zahise zishyira intwaro hasi mu rwego rwo kumwereka ko zimushyigikiye.

Hari ikizere ko umubano w’u Rwanda na Kongo Kinshasa uzaba mwiza cyane ku butegetsi bwa Félix Tshisekedi kuko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kwakira Vital Kamerhe bagirana ibiganiro byibanze ku kunoza umubano w’ibihugu byombi. Ibi biganiro byabereye mu Kigo cy’imyitozo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Muri ibyo biganiro hanagarutswe ku ngendo z’abakuru b’ibihugu, nk’umusaruro uzakomoka ku mibanire myiza ibihugu byombi bifitanye.

Tubibutse ko Perezida Tsisekedi ategerejwe I Kigali mu minsi ya vuba nkuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yabibwiye itangazamakuru mu kiganiro baheruka kugirana.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo