Perezida Félix Tshisekedi arifuza ko RDC yinjira muri EAC

Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi yavuze ko igihugu cye cyifuza kwinjira mu muryango w’ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba, EAC ngo gikomeze imigenderanire mu by’ubukungu mu karere.

Perezida Tshisekedi yatangaje ibi ku munsi w’ejo ubwo yari kumwe n’umukuru w’igihugu wa Kenya Uhuru Kenyatta mu rugendo arimo muri iki gihugu.

Mu itangazo ryavuye mu Biro by’umukuru w’igihugu wa Kenya, aba bategetsi bombi biyemeje gukomeza imigenderanire hagati y’ibihugu byabo.

Perezida Kenyatta yemeye gufasha igihugu cya Congo ngo gishobore gutekana mu bya Politike asobanura ko Kenya yize byinshi mu kuba yaraciye mu nkundura y’ibibazo Politike mu gihe cyahise.

Yagize ati: "Urakoze kuba waje, tugiye gukomeza imigenderanire y’ibihugu byacu ku nyungu z’abanyagihugu."

Yakomeje agira ati: "Tuzakomeza kubafasha kugira ngo mutekane mwongere mugire amahoro kubera ko dufite ibyo twaciyemo bisa nk’ibyanyu twahanahana/twasangira. Igihugu cyacu cyashoboye gucururutsa/koroshya ibibazo bya Politike muri gahunda ya Building Bridges Initiative."

Perezida Kenyatta yakomeje avuga ko impunzi z’Abanye-Congo zatumye ibihugu byombi bisangira imico, ngo aho umuziki wa Congo usigaye uri mu buzima bw’igihugu cye.

Abakuru b’ibihugu biyemeje gukomeza imigenderanire mu by’ubucuruzi, Perezida Kenyatta asobanura ko icyambu cya Mombasa kinyuraho kuva kera ibicuruzwa bijya muri Congo mu gice cy’Uburasirazuba, i Goma ndetse n’i Lubumbashi.

Ku rundi ruhande, umukuru w’igihugu cya Congo yashimiye uruhare rw’icyambu cya Mombasa mu buzima bw’Abanyagihugu bo mu burasirazuba bwa Congo.

Bwana Tshisekedi yavuze ko igihugu cye cyipfuza kwinjira mu muryango wa Afrika y’Uburasirazuba kugira ngo gikomeze ubuhahirane mu bukungu igihugu cye gifitanye n’aka karere.

Ku bijanye n’iterambere, igihugu cya Kenya cyiyemeje gufasha Congo mu gukomeza kubaka ibikorwa remezo.

Perezida Uhuru Kenyatta yabonanye na Félix Tshisekedi ari kumwe n’umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ariwe Raila Odinga, aba banyepolitike bombi kandi bakaba baritabiriye ibirori byo kurahiza Bwana Tshisekedi, ibirori bititabiriwe n’undi muperezida.

PNG - 1.1 Mb
Perezida Tshisekedi yagaragaje inyota yo kuba RDC yaba umunyamuryango wa EAC
PNG - 387.7 kb
Kenyatta yashimye Perezida Félix Tshisekedi uherutse kwegukana intsinzi mu matora aheruka muri RDC
PNG - 557.1 kb
Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Uhuru Kenyatta nawe yabonanye na Perezida Félix Tshisekedi

@mubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo