Perezida Evariste Ndayishimiye yiyemeje guhangana na COVID-19

Mu gihe Petero Nkrunziza uherutse kwitaba Imana yagendaga biguru ntege mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ubu Perezida mushya w’u Burundi Evariste Ndayishimiye avuga ko yiyemeje guhangana n’iyi Virusi kugeza itsinzwe ataretse n’ibindi bibazo bigaragara mu gihugu ayoboye nka ruswa (igiturire mu Kirundi).

Perezida Ndayishimiye yashimangiye ko icyorezo cya Coronavirus ari umwanzi ukomeye w’igihugu cye bityo ko kigiye kurwanywa mu buryo bukomeye kugeza gitsinzwe.

Ibi ni ibikubiye mu ijambo Perezida Ndayishimiye yagejeje ku bagize Guverinoma ubwo barahiriraga inshingano zabo aho yavuze ko kurwanya Coronavirus ari urugamba rureba umuturage wese.

Mu busanzwe mu Burundi nta ngamba zidasanzwe zafatwaga mu buryo bukomeye hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID-19 nk’uko bimeze mu bindi bihugu bituranyi kimwe no mu bindi bitandukanye ku isi muri iki gihe.

Perezida Ndayishimiye yasabye abaturage bose kwitwararika, bagakurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima ndetse agena ko mu korohereza abadafite amikoro, serivisi z’isuku zigomba kubegerezwa aho yategetse ko igiciro cy’isabune kigomba kugabanywa ku kigero cya 50%, naho ikindi gice kikishyurwa na leta.

Ati “Umuntu uzafatwa acuruza isabune mu buryo bwa magendu, azafatwa nk’ushaka gukwirakwiza Coronavirus kandi azahanwa.”

Mu zindi ngamba zashyizweho ni uko mu mijyi yose y’igihugu, igiciro cy’amazi kizagabanywa kugeza igihe Coronavirus izaba itakiri ikibazo ndetse ko umuntu wese uzagaragaza ibimenyeto by’iki cyorezo asabwa kujya kwa muganga kandi ko azavurwa ku buntu.

Mu gihe hari agace gaketswemo iki cyorezo, buri wese ugatuyemo byemejwe ko azajya apimwa.

Kugeza ubu mu Burundi abantu 170 ni bo bamaze kugaragarwaho n’icyorezo cya Coronavirus mu gihe umwe ari we wapfuye. Ibipimo bimaze gufatwa ni 493.


Abagize Guverinoma y’u Burundi barahiriye inshingano zabo ejo ku wa Kabiri bahita batangira akazi ku mugaragaro


Perezida Ndayishimiye yiyemeje gukaza ingamba zo kurwanya Coronavirus

Ben Rutabana wo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa ngo afungiye muri Uganda neza, Dr Kayumba agiye kugaragara imbere y’urukiko, Iperereza i Kigali kuri Kabuga Felicien:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo