Perezeda  Museveni yahakanye iyicwa rubozo rya  Bobi Wine


Ubwo yavugaga ku buzima bwa depite akaba n’umuhanzi Bob Wine Perezida Museveni yatunze agatoki ibitangazamakuru ko aribyo byasakaje amakuru y’ibihuha bivuga ko Bob Wine yaba yarakorewe iyicwa rubozo n’inzego z’umutekano havuzwe cyane ko Igipolisi aricyo cyakubise kikanica urubozo Depite Bob Wine.

Nkuko byakomeje kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye nuko kuru ubuzima bwa Bob Wine bumeze nabi kuko ngo yakubiswe bikabije bikamuviramo kwangirika kw’impyiko, ndetse akaba abasha nokuvuga nkuko ikinyamakuru BBC dukesha iyinkuru kibivuga.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko impamvu yikubitwa rya Bob wine byatewe n’ubushyamirane hagatiye ndetse n’inzego z’umutekano ubwo ya tabwaga muri yombi Perezida Museveni yavuze ko igisirikare cya UPDF gifite ikinyabupfura ku buryo kitakora ayo mahano ikindi nk’uko byavuzwe ngo afite ibikomere mu mutwe abaganga basanze ntagikomere afite.

Museveni yavuze ko hari abantu bihishe inyuma yiki kibazo murwego rwo kwivanga muri Poritiki.

Ishyaka ry’abakozi bashyinzwe ubuzima muri Uganda ryavuze ko ahantu abadepite batavugarumwe na Leta barimo na Bob Wine bafungiye ko arihabi ku buryo bishobora no kubaviramo kubura ubuzima.

Abo bayobozi bavuze ko igisirikare cya Uganda ntabushobozi gifite bwo kuvura abo badepite kuko bakorewe iyica rubozo rikabije.

Dogiteri Edward Ekwaro Ebuku, Perezida w’ishyaka ry’abakozi Uganda yavuze ko uburwayi bw’impyiko busabwa kurebwa by’umwihariko bityo rero bikaba bitoroshye ko Bob Wine yavurwa mu gihe n’ahantu ari hadakwiranye ugereranyije n’uburwayi afite, dore ko n’umuganga wo mu muryango wa Bob yangiwe ko yakurikirana ubuzima bwe mu kumuvura.

Ikindi nuko Bob Wine adakurikiranywe vuba ngo abone ubuvuzi bwihutirwa hari n’ibindi bice bishobora ku mugiraho ingaruka z’ubuzima harimo Ubwonko, Umwijima ndetse n’ibindi bice kuko nabyo byarangiritse bikomeye.

Abatavuga rumwe na Leta ya Mseveni bakomeje kohereza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwamagana ibikorwa by’ubunyamaswa ku banyeporitiki batavugarumwe nawe.

Hamwe mu habereye imyigaragambyo yo kwamagana ibikorwa na Leta ya Mseveni ni mu mujyi wa Toronto muri Canada aho iyo myigaragambyo yabereye mu mihanda itandukanye yuwo mujyi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo