Paul Rusesabagina yarafashwe, yeretswe abanyamakuru

Urwego rukurikirana ibyaha mu Rwanda, RIB, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2020 rweretse abanyamakuru Paul Rusesabagina ku cyicaro cyarwo ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.
.
Mu gihe cy’umwanya mutoya cyane, abanyamakuru beretswe uyu mugabo w’imyaka 66 yambaye amapingu, we ntiyagize icyo avuga, yahise ajyanywa nk’uko BBC ibivuga.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko Bwana Rusesabagina ashinjwa ibyaha byo "kurema umutwe w’iterabwoba", ibifitanye isano n’ibitero by’i Nyabimata byabaye mu myaka ibiri ishize.

RIB ivuga ko hari hashize igihe Bwana Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi ashinjwa "ibyaha birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi".

Gusa uyu muvugizi ntiyavuze birambuye iby’ifatwa rya Bwana Rusesabagina n’aho yafatiwe, yavuze ko byinshi bizatangazwa nyuma y’iperereza.

Bwana Rusesabagina arazwi cyane ku isi kuko inkuru ye mu gihe cya Jenoside yashingiweho hakorwa filimi yamamaye ku isi yitwa Hotel Rwanda yasohotse mu 2004.

Nyuma, ubutegetsi bw’u Rwanda bwanenze iyo filimi buvuga ko ibiyivugwamo atari ukuri kw’ibyabaye.


Rusesabagina imbere y’abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa Mbere

Mu 2005, Bwana Rusesabagina yahawe igihembo na Perezida George W. Bush wa Amerika, igihembo gitangwa n’Ibiro bya Perezida wa Amerika cyitwa "Presidential Medal of Freedom", n’ibindi.


Mu 2005 ubwo Paul Rusesabagina yahabwaga igihembo na Perezida George W. Bush wayoboraga Amerika

Mu itangazo rya RIB ryashyizwe kuri Twitter, ivuga ko Rusesabagina yafashwe "binyuze mu bufatanye n’amahanga".

Bwana Rusesabagina ntiyabaga mu Rwanda kuva mu myaka myinshi ishize.

RIB ivuga ko akekwaho "kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga".

Mu rubanza rwavuzwemo Perezida wa Zambia

Filimi ya Hotel Rwanda yerekanywe mu Rwanda bwa mbere kuri stade Amahoro mu 2005 imbere y’abantu ibihumbi, nka filimi yari yamamaye ku isi yakozwe ku Rwanda ishingiye ku nkuru y’umunyarwanda.

Bwana Rusesabagina ntabwo yari ahari, inkuru ya BBC y’icyo gihe ivuga ko hari amakuru yavugaga ko Rusesabagina ataje kuko "yari aherutse kuvuga ko Jenoside mu Rwanda igikomeje".

Rusesabagina asanzwe mu bakuriye ishyaka MRCD-Ubumwe rifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.


Don Cheadle (ibumoso) yakinnye ari Rusesabagina (iburyo) muri film Hotel Rwanda

Mu kwezi gushize kwa Karindwi Callixte Nsabimana wari umuvugizi w’umutwe wa FLN ari kwiregura ku byaha 17 aregwa, yabwiye urukiko ko biciye mu bucuti bwa Paul Rusesabagina na Perezida Edgar Lungu wa Zambia, Bwana Lungu yahaye uwo mutwe $150,000 yo kubafasha mu bitero ku Rwanda.

Isaac Chipampe, umunyamabanga wihariye wa Perezida Lungu, yabwiye BBC ko "Perezida Lungu nta na kimwe abiziho, ari nayo mpamvu yabyise ibinyoma".

Chipampe yavuze ko ibihugu byombi biri kuvugana ngo bimenye ukuri kuri ibi byavugiwe mu rukiko.

Nyuma Zambia yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Joseph Malanji aho yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, birimo n’iki kibazo nk’uko Minisitiri Malanji yabibwiye abanyamakuru muri Zambia.


Rusesabagina ubwo yari ajyanwe kwerekwa abanyamakuru

IREBERE MURI IYI VIDEO UKO BYARI BYIFASHE RUSESABAGINA YEREKWA ABANYAMAKURU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo