Paul Rusesabagina bitunguranye yazanywe mu rukiko

Mu buryo butunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020, Paul Rusesabagina yazanywe mu rukiko i Kigali nyuma y’uko iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo yahawe yarangiye.

Ku wa 2 Ukwakira nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye umwanzuro wari wafashwe n’urw’Ibanze rwa Kicukiro, rwemeza ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo kuko ngo arekuwe ashobora gutoroka akajya aho yita iwabo ariho mu Bubiligi kuko ngo n’ubusanzwe avuga ko atari Umunyarwanda.

Umunyamakuru wigenga uri mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uru rubanza rutari rwitezwe, ko byatunguranye.

Hagati mu kwezi gushize kwa Nzeli urwo rukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo, mu ntangiriro z’uku kwezi ubujurire bwe busaba kurekurwa bwanzwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Bwana Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba, nta handi yari kujuririra urubanza rwo gufungwa no gufungurwa by’agateganyo nk’uko amategeko mu Rwanda abiteganya.

Umunyamategeko Jean Claude Nyirigira yabwiye BBC ko kuzana Rusesabagina mu rukiko uyu munsi ari ukubera uburemere bw’uru rubanza, n’uburyo rukurikiranywe ku isi.

Rusesabagina yamenyekanye ku isi kubera filimi "Hotel Rwanda" ishingiye ku nkuru itavugwaho rumwe y’uko yarokoye abantu muri Hôtel des Mille Collines i Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu Rwanda, bibaho ko abaregwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 irenga mu gihe bategereje kuburanishwa mu mizi.

Nyirigira avuga ko kubera uburemere bw’urubanza rwa Rusesabagina "ubushinjacyaha bwagombaga kumuzana mu rukiko kugira ngo bitavugwa ko afunze binyuranyije n’amategeko".

Uyu munsi biteganyijwe ko Ubushinjacyaha busaba urukiko kongera igihe cyo gukomeza gufunga Rusesabagina kugira ngo bukomeze iperereza mbere y’urubanza mu mizi.

Uregwa na we ashobora kongera gusaba kurekurwa by’agateganyo.

Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda mu buryo butavugwaho rumwe, aregwa ibyaha bishingiye ku bitero byiciwemo abantu byakozwe na FLN, ibyaha mu rukiko atigeze yemera cyangwa ngo ahakane.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza indi minsi 30 y’inyongera y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Rusesabagina kugira ngo bubone umwanya uhagije wo gukusanya ibimenyetso no gushaka abandi batangabuhamya.

Urukiko rwanzuye ko iburanishwa ripfundikiwe, Urubanza ku kongerera iminsi 30 y’igifungo cya Rusesabagina ruzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 23/10/2020 saa Cyenda z’amanywa (15hoo).


Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha ubusabe bw’ubushinjacyaha bwo kongera igihe cy’iminsi 30 y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Paul Rusesabagina

Mushiki wa Ben Rutabana agize icyo amuvugaho hamwe na Adeline Rwigara ndetse na Diane Rwigara:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo