Close MORE NEWS Paul Muvunyi umunyemari wanayoboye Rayon Sports yatawe muri yombi UMUBAVU.com Umubavu Kuya 27-12-2020 saa 18:19' whatsapp Facebook Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu bane barimo Paul Muvunyi, wahoze ari Umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports, akaba n’umwe mu banyemari bakomeye mu gihugu. Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko Muvunyi na bagenzi be bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Usibye Muvunyi, hafunzwe Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuba Umuyobozi ushinzwe Ingabo mu Karere ka Karongi ndetse mu 2015 yari Umuyobozi wa Brigade ya 307 yakoreraga mu Ntara y’Uburengerazuba. Hafunzwe kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien. Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE iby’itabwa muri yombi ry’aba bagabo. Ati “Tariki ya 24 Ukuboza nibwo batawe muri yombi. Icyaha ni ugukoresha impapuro mpimbano.” Dr Murangira yirinze gusobanura imiterere y’icyaha aba bagabo bakurikiranyweho, avuga ko bikiri gukorwaho iperereza. Paul Muvunyi waherukaga kuba umuyobozi wa Rayon Sports mu mwaka wa 2017-2019,n’umunyemari mu by’amahoteli ubimazemo igihe. Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,igena ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu. BAMUSHINYAGURIYE TWIREBERA , TURUMIWE N’ABATURAGE BARAKAYE, IBINTU BIBAYE NI AMATEKA AKOMEYE Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Paul Muvunyi umunyemari wanayoboye Rayon Sports yatawe muri yombi UMUBAVU.com Umubavu Kuya 27-12-2020 saa 18:19' whatsapp Facebook Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu bane barimo Paul Muvunyi, wahoze ari Umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports, akaba n’umwe mu banyemari bakomeye mu gihugu. Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko Muvunyi na bagenzi be bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Usibye Muvunyi, hafunzwe Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuba Umuyobozi ushinzwe Ingabo mu Karere ka Karongi ndetse mu 2015 yari Umuyobozi wa Brigade ya 307 yakoreraga mu Ntara y’Uburengerazuba. Hafunzwe kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien. Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE iby’itabwa muri yombi ry’aba bagabo. Ati “Tariki ya 24 Ukuboza nibwo batawe muri yombi. Icyaha ni ugukoresha impapuro mpimbano.” Dr Murangira yirinze gusobanura imiterere y’icyaha aba bagabo bakurikiranyweho, avuga ko bikiri gukorwaho iperereza. Paul Muvunyi waherukaga kuba umuyobozi wa Rayon Sports mu mwaka wa 2017-2019,n’umunyemari mu by’amahoteli ubimazemo igihe. Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,igena ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu. BAMUSHINYAGURIYE TWIREBERA , TURUMIWE N’ABATURAGE BARAKAYE, IBINTU BIBAYE NI AMATEKA AKOMEYE Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi