Pasitori yasabye imbabazi ku ikwirakwira rya Coronavirus

Umuyobozi mukuru w’urusengero rwabaye intandaro y’ikwirakwira rya Coronavirus muri Koreya y’Epfo yasabye imbabazi igihugu kubera uruhare yagize mu ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Uwo mupasiteri witwa Lee Man-hee uyoboye Itorero ryitwa Shincheonji Church of Jesus yapfukamye asaba imbabazi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Ibi yabitewe no kuba 60% by’abantu barenga 4000 banduye Coronavirus muri icyo gihugu ari abayoboke b’urwo rusengero, nk’uko BBC ibivuga.

Koreya y’Epfo ni cyo gihugu kivugwamo Coronavirus cyane ku mubagane wa Aziya nyuma y’u Bushinwa. Kuri uyu wa mbere tariki 02 Werurwe 2020, icyo gihugu cyatangaje abandi bantu 476 bashya banduye, bituma umubare w’abanduye muri Koreya y’Epfo ugera kuri 4.212.

Abacamanza basabye ko uwo mupasiteri Lee Man-hee w’imyaka 88 y’amavuko akorwaho iperereza ku ruhare rukomeye yaba yaragize rwatumye iyo Virusi ikwirakwira hose.

Abayoboke b’urwo rusengero bivugwa ko ari bo bagaragayeho iyo Virusi bwa mbere, nyamara ubuyobozi bw’iryo torero burabihisha butinya ko bagirirwa nabi, bituma bajya mu materaniro hirya no hino biviramo abantu benshi kwandura.

Iryo torero ngo ryahishe amazina y’abakirisitu baryo bituma kubabona bigorana, icyakora kuri ubu ayo mazina ngo barayatanze nk’uko umuvugizi w’iryo torero Kim Shin-chang yabibwiye BBC.

Yagize ati "Twari twatinye gutanga amazina yabo kubera ko twatinyaga ko byagira ingaruka ku mutekano wabo".

Umuvugizi w’iryo torero yavuze ko impamvu babihishe ari uko n’ubusanzwe iryo torero rifatwa nk’iritavuga rumwe na gahunda za Leta, abayoboke baryo ngo bakaba bakunze guhura n’ihohoterwa kubera iyo mpamvu.

Abantu hafi 90.000 ni bo bamaze kumenyekana ko banduye icyorezo cya Coronavirus mu bihugu 57 ku isi, mu gihe abarenga 3000 bamaze gupfa, nk’uko bitangazwa n’Ishami rya ONU rishinzwe ubuzima, OMS/WHO.


Lee Man-hee ni we Pasitori mukuru w’urusengero, Shincheonji Church of Jesus akaba ari na we warutangije

Ibyavuze ko Itorero ADEPR ryaba rikorana n’abarwanya igihugu, Umuvugizi Wungirije uri mu nkiko akurikiranweho inyandiko mpimbano, abari abayobozi b’Itorero na bo bakurikiranweho n’inkiko kunyereza umutungo waryo, uko Itorero rihagaze ubu n’ibindi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yabigarutseho muri iki kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo