Pasiteri yaguwe gitumo muri Hoteli akuyemo ipantaro ngo asambanye umugore w’abandi

Mu bihugu bitandukanye cyane cyane mu byo ku Mugabane wacu wa Afurika, hakunze kumvikana inkuru z’abapasiteri basambanya abagore batari ababo yewe n’abana batabaretse, bamwe bakumvikana bavuga ko babitegetswe abandi bakabikora bitwaje ko ngo baba babasengera banabaha ubujyanama gusa bamwe ntibikunze kubahira kuko hari abafatirwa mu cyuho nta n’icyo barakora.

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana yafatiwe mu cyuho muri Hoteli imwe muri iki gihugu ubwo yari amaze gukuramo ipantalo ngo arongore umugore w’umwe mu bigisha bagenzi be bo mu itorero rye.

Uyu mupasiteri usa n’uwatungiwe urutoki, yasohokanye n’uyu mugore w’abandi muri Hoteli, igihe amaze gukuramo ipantalo ngo atere akabariro aba aguwe gitumo n’abarimo umugore we ndetse n’umugabo w’uyu mugore yari agiye gusambanya.

Umugabo w’uyu mugore uzwi nka Agya Otu wari umukuru muri iri torero yababajwe no kubona uwo yafataga nk’umushumba we yari agiye kumurongorera umugore.

Pasiteri akimara kugubwa gitumo, yahise apfukama hasi asaba imbabazi uyu Agya Otu kubera iki cyaha yari agiye gukorera muri iyi Hoteli.

Uyu mugabo utavuzwe amazina, yavuze ko nubwo ari Pasiteri na we afite inyama n’amaraso ko na we akenera gutera akabariro nk’abandi bose. Pasiteri yavuze ko nkuko satani ugusha benshi na we yamugushije.

Umugore w’uyu mupasiteri na we wari mu itsinda ry’abamuguye gitumo nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, yavuze ko atari ubwa mbere abonye umugabo we akururana n’uyu mugore cyane ko ngo yigeze kubafata bari kwandikirana iby’urukundo agasaba umugabo we ko asiba nimero y’iri habara ntabikore.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo