Pasiteri Xavier ati

Mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU TV Online, umushumba w’Itorero Umurage w’Abera Silowamu, Pasiteri Uciyimihigo Xavier, yakomoje ku buryo inzego zo hasi zivangira umukuru w’igihugu, uburyo nyuma ya COVID-19 hazaba ububyutse, uburyo abantu bakwiye gushaka Imana cyane n’ibindi.

Pasiteri Xavier wanahishuye ko yigeze kwemerera Perezida Kagame inka akabura uburyo ayimugezaho, yahishuye ko nubwo COVID-19 yaje bari barafungiwe urusengero mu nkundura yigeze kuza, ubu akomeje gukora ibishoboka byose ngo iki cyorezo kizarangire na bo bongera gukomeza gusenga.

Yasabye Abakirisito bo mu Itorero Umurage w’Abera kimwe n’abandi bamukunda kumutera inkunga kugira ngo nibafungura insengero, na bo bazabone aho basengera.

Yagarutse ku cyo yita ishyari rigaragara mu matorero, asaba abashumba bagenzi be kugira urukundo, ati "Niba haba ahantu haba amashyari, ni mu bashumba...abapasiteri nibareke amashyari, amadini nareke kugirana amashyari".

Muri iki kiganiro kandi, Pasiteri Xavier yashimiye Perezida Kagame ku bikorwa bye by’umwihariko muri iki gihe cya COVID-19 aho avuga ko babonye ubufasha bagenewe.

Yakomoje ku bayobozi bo hasi avuga ko bamwe muri bo batsikamira abaturage aho ngo hari nk’abagezwaho ikibazo ntibagikemure uko bikwiriye bityo agasaba umukuru w’igihugu kubafasha nkuko asanzwe akemura ibibazo by’abaturage.

Ibi n’ibindi tutavuze muri iyi nkuru ni muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo