Pasiteri Mpyisi yanenze ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi na Apotre Gitwaza

Umusaza w’ inararibonye mu byerekeye iyobokamana mu Rwanda Pasiteri Ezira Mpyisi yagaye ubumenyi bwa Bishop Rugagi Innocent uyobora Redeemed gospel Church urimo gucuruza udutabo dutanga akazi n’ abagabo na Apotre Paul Gitwara umuyobozi wa Zion Temple uherutse kuvuga ko ariwe muhanuzi wa mbere mu Rwanda no muri Afurika.

Aba bakozi b’ Imana bombi barazwi cyane mu Rwanda no mu mahanga binyuze mu buhanuzi no kubwiriza ijambo ry’ Imana. Apotre Gitwaza yabwirije Abanyarwanda batari bake ndetse ntawagaya uruhare rwe mu bumwe n’ ubwiyunge n’ isanamitima mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bishop Rugagi nawe afite ibigwi mu Rwanda no mu mahanga, akunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kuko ahorana udushya. Yavuze ko agiye kugura indege, yavuze ko ashobora kuzura uwapfuye.

Past. Mpyisi yifashishije ijambo ry’ Imana ryo mu gitabo cy’ umuhanuzi Yesaya 8, 20 yanenze ubuhanuzi bwa Gitwaza na Rugagi.

Yabwiye Bishop Rugagi ati ‘Igisha bibiliya, bibiliya si iyo gutanga akazi n’ amafaranga igisha ubugingo buhoraho. Bibiliya ntiguha umurimo wawubuze, ntigumbahura abagumbashye, koresha ubwenge bwawe ukore, jya mu baganga bakuvure. Bibiliya iduha agakiza k’ iteka ryose. Namwe murajya kugura agatabo ngo mwaguze umugisha. Imana iracuruza? Ariko mwebwe kuki mubyemera”? Imana ni umucuruzi sha?

Past. Mpyisi yatangaje ko ariwe wigishije Bishob Rugagi na Apotre Gitwaza kandi ngo yabigishije nawe ataramenya bibiliya. Ngo yamaze imyaka 60 ari umuvugabutumwa ataramenya bibiliya ameze nk’ uko Rugagi, Gitwaza n’ abandi bameze ubu ngo ntabwo bitangaje rero kuba muri aba bavugabutumwa harimo abamaze imyaka irenga 20 bigisha bataramenya bibiliya.

Yabwiye Apotre Gitwaza ati “Ijuru ntabwo ari iry’ umuntu umwe, ngwino mu ishuri rya bibiliya nkwigishe”

Past. Mpyisi yakomeje avuga ati “Bose ntibazi bibiliya. Sinayisaziyemo se nkamara imyaka 60 ndi nka bariya, igihe kikagera nkayimenya. Bariya ninjye wabigishije mbayobya ntazi ibyo aribyo. Ubu mfite ishuri rya bibiliya muze mbigishe mumenye ibyo mukora”.

Yasobanuriye Abanyarwanda umuhanuzi nyakuri uwo ariwe agira ati “Umuhanuzi ni uhanura iby’ Imana none barahanura ibyabo. Byose biterwa no kutamenya bibiliya.”

Ku mbugankoranya mbaga bamwe bagaragaje kuba bamwe mu bavugabutumwa batagira akandi kazi nk’ impamvu ituma ivugabutumwa barihindura iturufu yo gushaka indoke.

source: Umuryango.rw





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
theoneste Ntijyinama Kuya 1-10-2018

narashobewe knd ndumva ndambiwe n’amadini pe.
ngo niwe muhanuzi uruta abandi?
Bishop ace bugufi areke kwivuga ibigwi ategereze Imana izamuzamura naho kwiyamamaza byo bizasoza nabi