Pasiteri Mpyisi atanze umurongo abona warimbura COVID-19-Video

Pasiteri Ezra Mpyisi, umukambwe w’imyaka 98 y’amavuko umaze imyaka irenga 70 ari umuvugabutumwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yatanze umurongo abona warimbura icyorezo cya COVID-19 mu ruhande rwe.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU, Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ko inkomoko y’ibi byose bigenda bigwirira abatuye Isi, ari icyaha cyakozwe na Adamu, ati "Ibi ni ibiducira amarenga ngo tureke gukora ibibi kuko iyi Si igiye gushiraho, biriya ni ibisura ko iyi Si igiye gushira".

Avuga ko udashobora kuvura indwara utazi inkomoko yayo bityo ngo abona igikwiriye gukorwa ari ukwigisha abantu bakareka ibyaha, ati "Igikwiriye gukorwa ni ukwigisha abantu bakareka icyaha cyabyaye ibi, kibyara ibi".

Akomeza ati "Kwigisha, n’abanyamadini ntabwo bigisha ukuri, bigisha ibintu gusa, ntibigisha intsinzi y’icyaha cyabyaye CoronaVirus, cyabyaye Mugiga, cyabyaye SIDA, cyabyaye ibibi byose tubona mu Isi".

Byose byiyumvire muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo