Pasiteri Habimana Elyse wayoboraga Itorero ry’Intumwa yitabye Imana azize impanuka

Ni impanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba aho imodoka yo mu bwoko bwa Fuso RAD 431P yari itwawe n’umushoferi witwa Ndayambaje Servellien yagonganaga na Moto yo mu bwoko bwa Tvs RB 537A.

Pasteur Habimana Elyse yari umushumba mu Itorero ry’Intumwa rikorera mu karere ka Rusizi, akaba yari Reverand wayoboraga uburengerazuba, akaba yanakoraga n’akazi k’ubucuruzi bw’imbaho n’amakara dore ko iyi mpanuka yabaye ajyanye ibicuruzwa bye mu Bugarama Cite kubigurisha.

Iyo mpanuka yabereye mu murenge wa Bugarama, Akagali ka Muyange umudugudu wa Misufe, ubwo Pasteur yari atwawe kuri Moto na Gakwaya Jean Chrisostome atashye, aho bahuye n’imodoka ya Fuso yabuze Feri maze agasimbuka, akagwa hasi maze ipine y’imodoka igahita imunyuraho maze agahita apfa.

Pasteur yahise yitaba Imana, maze ajyanwa mu kigo nderabuzima cya Islamique Bugarama hamwe na Gakwaya Jean Chrisostome wari wakomeretse byoroheje.

Polisi ikorera mu murenge wa Bugarama yahise ita muri yombi Bwana Ndayambaje Servellien w’imyaka mirongo itanu n’itanu (55) wari utwaye iyo modoka yo mu bwoko bwa Fuso yagonze Reverand Pasteur Habimana Elyse.

Umubavu.com wegereye ababonye iyi mpanuka maze bahamya ko yatewe no kubura Feri kwa Fuso yazaga isatira abari batwaye Moto.

Umwe yagize ati "Nari hafi aho mbona imodoka ije yiruka yabuze Feri maze uwo baribahetse asa n’usimbuka maze ipine y’imodoka imuca ku mutwe".

Iby’iyi mpanuka kandi byemejwe n’inzego z’umutekano zikorera mu murenge wa Bugarama aho iyo mpanuka yabereye.

Reverand Pasteur Habimana Elyse yashyinguwe kuri iki cyumweru taliki 13 Mutarama 2019 iwe mu rugo aho yari atuye mu mudugudu wa Mpoga, Akagali ka Kamanu, umurenge wa Nyakabuye ho mu Karere ka Rusizi.

PNG - 948.4 kb
Uyu ni Reverand Pasiteri Habimana Elyse wapfuye azize impanuka ari kuri Moto nyuma yo kugongwa n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso

Fabrice@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nduwayo Emm Kuya 17-01-2019

Iruhukoridashira