Pascal Lissouba wayoboye Congo-Brazzaville yapfuye

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2020, Pascal Lissouba wigeze kuyobora igihugu cya Congo-Brazzaville, yitabye Imana azize indwara ya Alzheimer.

Professor Pascal Lissouba yaguye mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere nk’uko byatangajwe n’umuhungu we, Jérémy Lissouba abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook.

Mu ntangiriro za Kamena 1997, Congo yari mu ntambara hagati ya’ingabo za Denis Sassou Nguesso n’iza Pascal Lissouba , mu Ukwakira uwo mwaka nibwo ingabo za Sassou Nguesso zari zatangiye kunesha bigaragara iza Lissouba.

Ku wa 10 Ukwakiara, ingabo za Sassou Nguesso zagabye igitero simusiga kuri Brazzaville Lissouba yagiye gushakisha ubufasha mu bihugu bya Afurika y’Epfo ; agarutse mu gihugu, imirwano yarakomeje ariko biza kurangira we n’abantu be bahafi bahungiye mu mujyi yavukiyemo, Dolisie ahava yerekeza iya Gabon.

Umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ati "Yuzuye ingengabitekerezo ahubwo akwiye gufungwa hamwe n’agatsiko ke", byose urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MATH Kuya 25-08-2020

IMANA IMWAKIRE MU BAYO.GUSA UWAMBWIRA NIBA YARIHANNYE ICYAHA YAKOREYE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA. KUKI ATASABYE IMBABAZI?